Kamonyi/Runda: Ijoro rya Ruyenzi mu ishusho nshya yo gukumira no kurwanya Corona Virus

Ruyenzi, ni Akagari ko mu Murenge wa Runda, ni n’agace k’isantere y’ubucuruzi yamenyekanye bitewe n’uko ahanini ari ku Rurembo rw’abinjira n’abasohoka mu Mujyi wa Kigali bava cyangwa berekeza mu Ntara y’amajyepfo. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 rishyira 26 Werurwe 2020, hagati y’I saa tanu na saa sita n’igice z’ijoro hari umutuzo udasanzwe. Ni kimwe mu bimenyetso by’ishyirwa mu bikorwa by’amabwiriza yo kwirinda Corona Virus.

Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yazengurukaga bimwe mu bice bigize aka Kagari gasanzwe ahanini karangwa no kugira abantu batari bake batarama bakageza bucyeye, kugeza mu gihe cy’I saa sita n’iminota 30 mu bice bitandukanye wari kugira ngo aha hantu ntabwo hatuwe kuko mu muhanda nta muntu wahagaragaraga, yemwe no kumva uvuga mu nkengero ntabyo.

Ubusanzwe aka gace, haba mu isantere y’Ubucuruzi ya Ruyenzi Nyirizina, haba mu bice bitandukanye nka Kamuhanda, Rugazi, Rubumba, n’ahandi nk’icyerekezo cy’umuhanda uzamuka ujya Gihara nk’ahakunze kuboneka urujya n’uruza rw’abantu bibereye ku gatama (bari mu tubari cyangwa mu muhanda bihagiye), wasangaga umuhanda wera.

Aho umunyamakuru wa intyoza.com yanyuze hose areba uko amabwiriza ya Leta mu gukumira no kwirinda icyorezo cya Corona Virus ageze ashyirwa mu bikorwa, muri iri Joro ubona ko yubahirijwe mu buryo bushimishije.

Gusa ngo ntakabura imvano, kuko mu gihe cy’amanywa ndetse no ku mugoroba, Gitifu w’uyu Murenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki yabwiye umunyamakuru ko ubuyobozi bwakajije ingamba,  aho bigabanijemo amatsinda, bakagenda bareba uko abantu bashyira mu bikorwa aya mabwiriza, aho ndetse bamwe mu bagiye bayarengaho bafatirwaga ibihano bikarishye birimo no gufunga by’agateganyo ibyo bakora, abandi bakagirwa inama y’uko bitwara.

Ijoro rya Ruyenzi ritandukanye cyane n’amanywa yaribanjirije, kuko mu gihe cy’amanywa abaturage bari urujya n’uruza mu mihanda no hirya no hino, wagira ngo bamwe amabwiriza yashyizweho ntacyo ababwiye. Uko imyitwarire y’iri joro yagenze, bibaye ari nabyo bikomeza mu gihe cy’amanywa, icyizere cyo kuguma mu ngamba zihangana na Corona Virus cyakomeza kuba cyose.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →