• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

CoronaVirus: 1/3 cy’abarwayi bagira ikibazo cya “Thrombosis” ukwipfundika kw’amaraso

Umwanditsi
May 16, 2020

Abahanga mu by’ubuvuzi bw’abantu bavuga ko abagera kuri 30%( nk’abantu 30 mu bantu 100) by’abarembeye mu bitaro kubera icyorezo cya Covid-19 bari kugenda bagira ikibazo gikomeye cyo kwipfundika kw’amaraso.

Aba bahanga cyangwa se impunguke, bavuga ko uko kwipfundika kw’amaraso kuzwi nka ‘thrombosis’, gushobora kuba kugira uruhare mu mubare w’impfu. Kubabuka cyane kw’ibihaha, ni ko ubusanzwe bigenda ku mubiri iyo uhanganye na virusi, ni byo bitera uko kwipfundika kw’amaraso.

Abarwayi ba Covid-19 ku isi bagira ibibazo byinshi by’ubuzima kubera ubu bwoko bushya bwa coronavirus butera iyo ndwara. Bimwe muri ibyo bibazo bishobora kubaviramo urupfu.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ubwo coronavirus yari irimo gukwirakwira mu bice bitandukanye byo ku isi, abaganga batangiye kubona ikigero kiri hejuru cyane cyo kwipfundika kw’amaraso mu barwayi bagana ibitaro kurusha uko byari bisanzwe.

Ndetse hari n’ibindi byatunguye abo baganga, birimo nko gutahura udupfundo tw’amaraso mu bihaha by’abarwayi bamwe na bamwe.

Iyi virusi kandi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yanongereye umubare w’abarwaye ukwipfundika cyane kw’amaraso kuzwi nka ‘deep vein thrombosis (DVT), gukunze kugaragara mu kaguru, gushobora kuvamo gutakaza ubuzima mu gihe uduce twikase tukazamuka mu mubiri tukagera mu bihaha, tukaziba imiyoboro y’amaraso.

“Akaga gakomeye”

Mu kwezi gushize kwa kane, Brian McClure wo mu Bwongereza yihutishijwe ajyanwa ku bitaro nyuma yo kurwara umusonga uturutse kuri coronavirus. Amaze akanya gato agejejwe ku bitaro, yanyujijwe mu cyuma nuko bigaragara ko ubuzima bwe bwari mu kaga kurushaho.

Yagize ati: “Ibihaha byanjye banyuze mu cyuma bigaragaza kwipfundika kw’amaraso. Nabwiwe ko ibyo ari ibintu bibi cyane. Ubwo nibwo mu by’ukuri natangiye guhangayika. Nabonye ko niba ntorohewe mba ndi mu kaga gakomeye”. Ubu akomeje koroherwa aho ari iwe mu rugo.

Roopen Arya, wigisha ibijyanye n’indwara yo kwipfundika kw’amaraso no kubuza amaraso gukomeza kuva, akaba avura ku bitaro bya King’s College London mu Bwongereza, avuga ko kwipundika kw’amaraso ari yo mpamvu y’ingenzi ibitera.

Ashingira ibyo ku makuru y’ubushakashatsi yo mu byumweru bicye bishize.

Avuga ko umubare wa 30% by’abarwayi barembye ba coronavirus basanganwa icyo kibazo cyo kwipfundika kw’amaraso, ushobora kuba mu by’ukuri uri hejuru cyane kurusha icyo kigero cyatangajwe i Burayi.

We n’itsinda bakorana kuri ibyo bitaro, bamaze igihe basesengura ibipimo by’abarwayi, bigaragaza ukuntu iri guhindura amaraso yabo agafatira cyane. Kandi uko gufatira bishobora gutuma yipfundika.

Iyo mpinduka mu maraso iterwa no kubabuka mu bihaha, uko kubabuka kukaba gusanzwe kubaho iyo umubiri uri guhangana na virusi.

Profeseri Beverley Hunt, impuguke mu bijyanye n’indwara yo kwipfundika kw’amaraso, avuga ko amaraso afatiriye ari kugira ingaruka zirenze kwipfundika kw’amaraso. Avuga ko biri no gutuma habaho ikigero kinini cy’abarwaye indwara y’imitsi yo mu bwoko n’indwara y’umutima.

Madamu Hunt yongeraho ati: “Kandi ni byo, amaraso afatiriye ari no kugira uruhare mu mubare uri hejuru w’impfu”.

Amagerageza y’uburyo bwo gufungura (koroshya) amaraso

Byiyongera kuri izo ngorane mu buvuzi, hari ubushakashatsi bugaragaza ko uburyo bukoreshwa bwo gufungura amaraso bwifashishwa ubu mu kuvura kwipfundika kw’amaraso iteka budakora.

Kandi kongera ingano y’umuti ku kigero cyo hejuru kurushaho bishobora guteza ibyago ku barwayi byo kuva amaraso cyane bishobora kubaviramo urupfu.

Profeseri Arya, avuga ko uburyo bwo kuba hagati na hagati, mu kuvura kwipfundika kw’amaraso no kwirinda kuva kw’amaraso menshi, ari akazi gasaba “kwigengesera”.

Ariko ubu hari umuhate mwinshi mu matsinda y’abaganga ku isi yo gushyira hamwe mu gushaka uburyo butekanye kandi butanga umusaruro bwo guhashya ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso giterwa na coronavirus.

Amagerageza ari gukorwa ngo haboneke ingano yemewe y’umuti wo gufungura amaraso wo gukoresha mu bihugu byose. Ariko, impuguke zimwe zemeza ko hashobora kuba hari undi muti kuri icyo kibazo: gushaka uburyo bwo kugabanya kubabuka gukomeye kw’ibihaha gutuma habaho gufatira kw’amaraso, ibyo bikaba ari byo soko y’iki kibazo.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga