Kabuga Félecien wari umaze igihe ashakishwa yatawe muri yombi i Paris mu Bufaransa

Amakuru azindutse acicikana mu bitangazamakuru bitandukanye ku Isi by’umwihariko iby’u Bufaransa kuri uyu wa 16 Gicurasi 2020, arahamya ko Umunyarwanda w’umuherwe witwa Kabuga Félecien wari umaze igihe kirekire ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga n’u Rwanda by’umwihariko yafatiwe mu Bufaransa.

Aya makuru y’itabwa muri yombi rya Kabuga Felécien yanemejwe kandi n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa.

Kabuga Félecien, ni umunyarwanda w’umuherwe mu butunzi umaze igihe kinini ashakishwa n’ubutabera ngo aryozwe uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Uyu Kabuga, yashyiriweho impapuro zimushakisha ku Isi, bigera n’aho Leta zunze Ubumwe za Amerika zimushyira ku rutonde rw’abantu bakwiye gufatwa bakaryozwa uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. America yari yaranashyizeho igihembo cy’amamiliyoni y’amadolari ku muntu uzamufata cyangwa se akerekana aho yihishe..

Uyu munsi kuwa 16 Gicurasi 2020 niwo ubaye uwanyuma wo kwidegembya k’uyu muherwe w’umunyarwanda kuko yatawe muri yombi i Paris ho mu gihugu cy’u Bufaransa, afashwe n’abategetsi b’iki Gihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →