Igisirikare cya Leta y’u Burundi cyahakanye ko nta wateye u Rwanda aturutse ku butaka bwacyo

Kuri uyu wa 27 Kamena 2020, igisirikare cy’Ingabo z’u Rwanda cyatangaje ko abantu bitwaje intwaro bateye ku birindiro byazo biri mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru ho mu Ntara y’Amajyepfo. Igisirikare cy’u Burundi cyateye utwatsi iby’iki gitero, kivuga ko ubutaka bw’u Burundi butaba indiri y’abahungabanya umutekano w’Igihugu gituranyi.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rw’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko abateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi ndetse na nyuma yo gukubitwa inshuro bakaba basubije mu cyerekezo cy’ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi. Ibyatangajwe n’ingabo z’u Rwanda byatewe utwatsi n’Ingabo z’u Burundi .

Ku ruhande rw’u Burundi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Col Biyereke Floribert, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB), yavuze ko zishaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko “ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi”.

Mu itangazo yasohoye, Col Biyereke yavuze ko ahubwo inshingano za FDNB ari “ugukora buri gihe kuburyo umutekano ubungwabungwa neza ku mbibi u Burundi buhana n’abaturanyi babwo”.

Soma hano inkuru bijyanye ku itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ku gitero cyakozwe n’abavugwa ko bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda baturutse I Burundi:Abantu bitwaje imbunda bateye u Rwanda baturutse i Burundi
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →