Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali, batangaje icyo bagiye gukora mbere y’amatora

Ingabo za Mali zahiritse ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keïta zatangaje ko zishaka gushyiraho Leta y’inzibacyuho mbere yuko habaho amatora mashya. Batangaje ibi nyuma yuko ejo ku wa kabiri tariki 18 Kanama 2020, Perezida Keïta agaragaye kuri televiziyo y’igihugu akavuga ko yeguye ku butegetsi.

Perezida Boubacar Keita ajya kuri Tereviziyo agatangaza ko yeguye, hari hashize amasaha we na Minisitiri w’intebe Boubou Cissé bajyanwe, batunzwe imbunda mu kigo cya gisirikare kiri hafi y’umurwa mukuru Bamako.

Iki gikorwa cyamaganywe n’ibihugu byo mu karere ndetse n’Ubufaransa bwahoze bukoloniza Mali. Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika nayo yamaganye uko guhirika ubutegetsi kwakozwe n’abasirikare.

Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo mu karere k’Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS/CEDEAO) watangaje ko wazitiye imipaka ya Mali ndetse uhagarika n’umubano mu bijyanye n’ubukungu n’imari.

Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kanama 2020, biteganyijwe ko akanama k’umutekano ka ONU gaterana kiga kuri Mali.

Perezida Keïta yavuze iki?

Mu ijambo yaraye avugiye kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Keïta yavuze ko anasheshe leta n’inteko ishingamategeko. Yongeyeho ati: “Ndashaka ko nta maraso ameneka ngo nkunde ngume ku butegetsi“.

Perezida Keïta yagize ati: “Niba uyu munsi [ku wa kabiri], bamwe mu bagize ingabo zacu bashaka ko ibi birangira ari uko babigizemo uruhare, mu by’ukuri hari [andi] amahitamo mfite?, Nta rwango mfitiye uwo ari we wese, urukundo mfitiye igihugu cyanjye ntabwo rubinyemerera”.

Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa kabiri, abasirikare bagumutse bari bigaruriye ikigo cya gisirikare cya Kati. Hamaze igihe hari uburakari mu basirikare butewe n’umushahara n’intambara ikomeje barwana n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu ndetse no kutishimira uyu wahoze ari perezida.

Perezida Keïta yari yatsindiye manda ya kabiri mu matora yo mu 2018, ariko hakomeje kubaho uburakari kubera ruswa, gucunga ubukungu nabi no kwiyongera k’urugomo mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibyo byateje imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga mu mezi ya vuba ashize.

Urugaga rushya rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ruyobowe n’umukuru mu idini ya isilamu utsimbaraye mu bya kera, Imam Mahmoud Dicko, rwari rwasabye ko habaho amavugurura nyuma yo kwanga ibyo Bwana Keïta yari yemeye, birimo no gushyiraho Leta y’ubumwe.

Ni iki tuzi ku kwigumura kw’abasirikare?

Uku kugumuka, kwayobowe na Col Malick Diaw wungirije umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Kati, ari kumwe n’undi musirikare mukuru, Jenerali Sadio Camara, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Abdoul Ba wo mu ishami ritangaza ibiganiro mu Gifaransa rya BBC Afrique uri i Bamako.

Nyuma yo kwigarurira icyo kigo, kiri ku ntera hafi ya 15km uvuye rwagati muri Bamako, abasirikare bagumutse berekeje i Bamako, aho basanganiwe n’imbaga y’abaturage bari bateranye basaba ko Perezida Keïta yegura.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ejo ku wa kabiri, biraye ku nyubako atuyemo bamuta muri yombi ndetse na minisitiri w’intebe, bombi bari aho ngaho. Umuhungu wa perezida, umukuru w’inteko ishingamategeko, minisitiri w’ububanyi n’amahanga na minisitiri w’imari, batangajwe ko bari mu bategetsi bafunzwe n’abo basirikare. Umubare w’abasirikare bagumutse ntabwo uzwi.

Mu mwaka wa 2012, nkuko BBC ibitangza, ikigo cya gisirikare cya Kati cyanabaye izingiro ry’irindi gumuka ry’abasirikare barakariye kuba abasirikare bakuru barananiwe kubuza intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu n’inyeshyamba z’aba Touareg kwigarurira amajyaruguru y’igihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →