Mu buryo butunguranye, Umugenzi yapfiriye mu modoka itwara abagenzi muri kenya

Abantu bari mu modoka itwara abagenzi mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya, ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2020 baraye bahiye ubwoba ubwo umugabo bari kumwe mu modoka yapfaga bitunguranye.

Abagenzi n’umushoferi na ‘convoyeur’ batahuye ko uwo mugabo yapfuye ubwo atakomaga bamusabye guha inzira undi mugenzi wari ugeze aho agomba kuviramo.

Abategetsi bo muri minisiteri y’ubuzima bahamagawe ngo barebe uko byagenze, nyuma yuko polisi yari imaze kwanga gutwara umurambo we ivuga ko ashobora kuba azize Covid-19.

Abo bakozi bo muri minisiteri y’ubuzima nkuko BBC ibitangaza, bateye imiti iyo modoka ya bisi, izi zizwi nka ‘matatu‘ muri Kenya, mu gihe umurambo w’uwo mugabo wari ukiri mu modoka, nyuma barawujyana bawutwaye mu mufuka wabugenewe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →