Jean Claude Iyamuremye woherejwe n’Ubuholandi mu Rwanda kuburana ku byaha bya jenoside akekwaho, kuri uyu wa 31 Werurwe 2021 yabwiye urukiko ko atashoboraga kugira ubushake bwo kwica Abatutsi kandi na nyina ari umututsi.
Mbere y’uko uru rubanza rupfundikirwa, urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo uyu munsi rwahaye umwanya Iyamuremye ngo avuge ku gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha.
Uyu wagejejwe mu Rwanda mu 2016 ashinjwa uruhare mu bikorwa byo kwica abatutsi, i Nyanza ya Kicukiro, ETO-Kicukiro, Centre de Santé ya Kicukiro n’i Gahanga muri Kigali, ibyaha we ahakana.
Iyamuremye yabwiye urukiko ko abamushinja bakoreshejwe mu kumuhimbira ibyaha, kuko “bavuga ibyo batabonye n’amaso yabo”, kandi barangwa no kwivuguruza mu byo bagiye bavuga.
Yasubiyemo ko atari kwica Abatutsi kandi na nyina ari umututsi, ibyo ubushize ubushinjacyaha bwavuze ko biterekana ibimenyetso bimushinjura.
Ubushinjacyaha buvugako hari abatangabuhamya berekana ko yagiye atwara mu modoka Interahamwe zigiye kwica, ngo bamwe bagapakirwa mu modoka ye bagiye kwicwa .
Uyu munsi Iyamuremye yavuze ko mu gihe cya jenoside yari umunyeshuri w’imyaka 18 bityo atashoboraga kwicarana n’abayoboraga ubwicanyi.
Mu rukiko nkuko BBC ibitangaza, Iyamuremye Jean Claude uzwi kandi nka ‘Nzinga’ yavuze ko imvugo z’abatangabuhamya bamushinja zivuguruzanya.
Yavuze ko bamwe bavuze ko yazaga yicaye hejuru y’imodoka abandi ngo yicaye imbere, avuga ko abo batangabuhamya bakoreshejwe kuko batigeze bavuga ibyo biboneye n’amaso yabo.
Yavuze kandi ko ibyo babwiye urukiko mu Rwanda bitandukanye n’ibyo babwiye polisi y’Ubuholandi.
Ashingiye ku buhamya bw’abamushinja avuga ko buvuguruzanya, we n’abamwunganira basabye urukiko gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha rukamugira umwere akarekurwa. Mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamusabiye gufungwa burundu.
Uyu munsi uru rukiko rwapfundikiye uru rubanza, ruvuga ko ruzatangaza umwanzuro tariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com