Abazungu n’Imbwa zabo batabawe mbere y’abirabura mu gitero cy’abiyitirira idini ya Islam muri Mozambike

Ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu-Amnesty International rivuga ko abatabazi bitwararitse cyane ku bazungu n’imbw zabo mu gihe habaga igitero cy’abitwaza idini rya Islam mu kwezi kwa gatatu muri Mozambike.

Ni imbwa ebyiri zatabawe zisiga abantu muri Hoteli aho bahungiye nk’uko abarokotse babibwiye abaharanira uburenganzira bwa muntu. Uyoboye ishyirahamwe Amnesty International muri ako karere, Deprose Muchena yavuze ko ibyo bibabaje kubona umugambi wo gutabara wari ushingiye ku iangura ruhu, aho abakozi b’abazungu bitaweho kuruta abandi.

Amnesty, ivuga ko yavugishije abarokotse 11 muri 220 bari muri iyo hoteli, harimo batanu bahatswe kwicwa igihe barimo bagerageza guhunga. Umwe mu barokotse yabwiye amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu ati:”Twari abantu nka 220 muri iyo hoteli – abirabura twari benshi, abazungu bari nka 20. Nyuma y’igikorwa cyo gutabara no gutoroka twasigaye turi nk’ 170 tugikomeye. Abazungu bose bari bamaze gutwarwa na za kajugujugu, mbere y’uko natwe tuhava hakoreshejwe imodoka”.

Amnesty nkuko BBC ibitangaza, yasanze abasigaye nyuma bakagerageza kuva muri iyo hoteli bakoresheje imihanda baragabweho ibitero. Yahamagariye ko hakorwa iperereza kuri “ibyo bivugwa biteye akababaro”.

Muchena yagize ati:”Guheba/kureka abantu igihe hari igitero cy’abitwaje ibigwanisho kubera gusa uruhu rwabo, ni amacakubiri, kandi binyuranije n’itegeko ryo gukingira abasivile.”

Kompanyi yigenga ya Dyck Advisory Group, yari muri icyo gikorwa cyo gutabara, yabwiye ibiro ntaramakuru bya AFP ko “ibyo bivugwa nta kuri kurimo” – yongeraho ko ishobora kuza gusohora itangazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →