Umuvinyo/Divayi igiye guhanganisha Australia n’Ubushinwa mu nkiko

Australia izatanga ikirego mu muryango w’ubucuruzi ku isi (WTO/OMC), nyuma yuko Ubushinwa bushyizeho umusoro w’inyongera ya 218% kuri divayi (umuvinyo) yayo mu mwaka ushize. Ubushinwa buvuga ko umusoro wongerewe kubera imikorere mibi mu bucuruzi, ibyo Australia ihakana.

Australia ivuga ko igishaka kuganira n’Ubushinwa ngo bacyemure iki kibazo. Ubushinwa ni ryo soko rya mbere rinini kuri divayi Australia yohereza mu mahanga. Inganda zitunganya divayi zivuga ko zashegeshwe bikomeye n’iryo zamuka ry’umusoro.

Mu itangazo yasohoye, Leta ya Australia yavuze ko yafashe icyo cyemezo cyo kuregera umuryango WTO nyuma yo kuganira birambuye n’inganda zitunganya divayi.

Dan Tehan, Minisitiri wa Australia w’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari yagize ati: “Leta izakomeza guharanira n’imbaraga inyungu z’abakora divayi bo muri Australia ikoresheje uburyo buriho muri WTO bwo gukemura ibyo tutumvikanaho”.

Ubushinwa bushinja Australia kubugira ingarani yo kujugunyamo ibicuruzwa bibi, ibyo binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi. Ubwo buryo buzwi nka ‘dumping’ buba iyo igihugu cyohereje igicuruzwa mu mahanga ku giciro kiri hasi y’icyo icyo gihugu gisanzwe kigurishaho icyo gicuruzwa imbere mu gihugu.

Ikiba kigamijwe nkuko BBC ibitangaza, ni ukongera ingano y’ibyo gishyira ku isoko muri icyo gihugu cy’amahanga no gukuraho ihatana mu bucuruzi.

Australia n’Ubushinwa bakorana ubucuruzi bwinshi, ariko umubano wa dipolomasi w’ibi bihugu warushijeho kuba mubi kuva Australia yasaba ko habaho iperereza mpuzamahanga ku nkomoko y’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’intebe wa Australia Scott Morrison yakomeje gusubiramo ko Leta ye itazagamburuzwa no kotswa igitutu mu rwego rw’ubukungu.

Mu mpera y’umwaka ushize, Ubushinwa bwashyizeho imisoro kuri divayi iva muri Australia, bunavuga ko iyo misoro ishobora kugumaho mu gihe cy’imyaka itanu.

Icyo cyemezo cyakurikiye amezi yari ashize hari ibindi bihano Ubushinwa bwafatiye ibicuruzwa biva muri Australia, birimo nk’inyama z’inka n’ibicanwa bya nyiramugengeri (coal/charbon).

Inganda zitunganya divayi zo muri Australia zohereje mu Bushinwa divayi ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amadolari ya Australia (agera kuri miliyari 8 mu mafaranga y’u Rwanda) mu mezi ane yo kuva mu kwa cumi na kabiri mu 2020 kugeza mu kwa gatatu mu 2021, nkuko imibare y’urwo rwego ibigaragaza.

Mu gihe nk’icyo cyo mu mwaka wabanje, zari zohereje mu Bushinwa divayi ifite agaciro ka miliyoni 325 z’amadolari ya Australia (agera kuri miliyari 240 mu mafaranga y’u Rwanda).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →