• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
17/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
17/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
17/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu

Ukuriye Ubucamanza muri Zambia yapfiriye mu Misiri

Umwanditsi
June 21, 2021

Umukuru w’urwego rw’ubucamanza rwa Zambia, Irene Chirwa Mambilima yapfuye ari i Cairo mu Misiri aho yari ari mu ruzinduko rw’akazi, nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igihugu.

Perezida Edgard Lungu yatangaje ko Madamu Mambilima yashizemo umwuka ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri iki cyumweru mu bitaro byigenga i Cairo.

Irene Mambilima wari ufite imyaka 69, yari mu Misiri kuva tariki 10 z’uku kwezi “mu butumwa bw’igihugu kandi yarwaye ari mu mirimo muri icyo gihugu”, nk’uko biri mu itangazo rya Perezida Lungu.

Leta ya Zambia ntabwo yatangaje uburwayi bwahitanye Madamu Mambilima.

Uyu mukuru w’ubucamanza nkuko BBC ibitangaza, apfuye mu gihe Zambia ikiri mu cyunamo cyo gupfusha Kenneth Kaunda, perezida wa mbere w’iki gihugu waharaniye ubwigenge bwacyo.

Mbere yo kugirwa umukuru w’ubucamanza mu 2015, Mambilima yari umukuru wa Komisiyo y’amatora ya Zambia. Muri uwo mwanya, yakuriye amatora ya perezida wa Zambia mu 2006, 2011 n’amatora ya 2015.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5914 Posts

Politiki

4164 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga