Sudan: Abantu 10 barasiwe mu myigaragambyo barapfa

Abaganga bo muri Sudan bavuga ko abantu 10 bishwe barashwe ubwo abashinzwe umutekano bageragezaga gutatanya imyigaragambyo y’abamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare mu kwezi gushize. Imyuka iryana mu maso yarashwe ku rindi tsinda ry’abigaragambya mu murwa mukuru Khartoum.

Impirimbanyi muri Sudan zari zasabye abaturage kujya mu mihanda ku wa gatatu, kwibuka umunsi wari witezweho ko umusivile ahabwa ubuyobozi bw’akanama k’abasivile n’abasirikare kari kari ku butegetsi.

Nubwo abashinzwe umutekano bari bafashe ingamba zo kubabuza, abagabo, abagore n’abana bagiye mu mihanda y’i Khartoum. Aho bari bateraniye henshi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abigaragambya bazunguje amabendera ya Sudan ndetse bamagana igisirikare. Icyo baharanira gishyigikiwe n’amahanga menshi.

Antony Blinken ukuriye ububanyi n’amahanga bw’Amerika yavuze ko imfashanyo icyenewe cyane y’amafaranga izasubizwaho mu gihe igisirikare cyaba kivuye ku butegetsi.

Abakuriye inzego zishinzwe umutekano muri Sudan bakomeje kwifashisha urugomo ngo bagere ku cyo bashaka. Kugeza ubu abigaragambya ntabwo baratezuka ku ntego yabo. Ni yo mpamvu ibintu bimeze nabi cyane muri Sudan.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →