Reba amwe mu mafoto y’uruzinduko rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba i Kigali

Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri uganda, akaba umujyanama wa Se, Perezida Yoweli Kaguta Museveni, kuri uyu wa 22 Mutarama 2022 yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yaje nk’intumwa ya Se. Yakiriwe na Perezida Kagame Paul, aho mu byo baganiriye harimo umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utariho. Uyu muhugu wa Perezida Museveni, abinyujije kuri Twitter ye, yagaragaje ko yishimiye uko yakiriwe i Kigali, avuga ko yizeye ko mu bihe bya vuba umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera ukaba mwiza.

Soma hano inkuru y’uruzinduko rwe ageze i Kigali;Gen. Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni yasesekaye i Kgali

Dore amwe mu mafoto y’uruzinduko rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba i Kigali;

Aha yari ageze i Kanombe ku kibuga, asuhuzwa n’abari baje kumwakira.
Aha, yasuhuzanyaga na Perezida Kagame Paul mu Rugwiro.

Aha yari ahawe umusirikare w’igihugu cye u Rwanda rwafashe. Yagiye amutahanye.
Aha yari ku kibuga cy’indege i Kanombe atashye.

 

Aha yarimo gusezera ageze mu ndege y’igihugu cye yamuzanye.

Photo/Twitter ya Gen. Muhoozi hamwe n’iya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Reba amwe mu mafoto y’uruzinduko rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba i Kigali

  1. Muhabura January 23, 2022 at 6:03 am

    Reka dutegereze ibizava mubiganiro ko byazahura umubano

Comments are closed.