Nta ndege z’Uburusiya cyangwa izifite aho zihuriye nabwo zemerewe kunyura mu kirere cy’Uburayi

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi-EU, wafunze ikirere cyawo ku ndege z’Uburusiya nkuko byatangajwe n’umukuru wa Komisiyo y’uyu muryango, Ursula Von der Leyen. Yavuze ati: “Twafunze ikirere cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ku ndege z’Uburusiya, indege zifite ibirango by’uburusiya cyangwa indege zigenzurwa n’Uburusiya. Hari n’ibitangazamakuru bigenzurwa n’Uburusiya bigiye guhagarikwa.

Izo ndege zose zafungiwe amayira, harimo n’iz’abantu ku giti cyabo b’abaherwe mu butunzi. Ubu ntabwo zishobora kunyura muri iki kirere cyangwa se kugwa no kuguruka zivuye mu gihugu icyo aricyo cyose mu bigize uyu muryango. Indege z’Uburusiya kandi zangiwe kunyura mu kirere cy’Ubwongereza.

Kompanyi ya mbere nini y’indege y’Uburusiya, Aeroflot, yavuze ko ihita ikuraho ingendo zose zo kujya i Burayi kugeza ibintu bihindutse bikongera gusubira mu buryo. Mbere y’ifatwa ry’iki cyemezo, ibihugu by’Uburayi byari byatangiye gufunga ikirere cyabyo kimwe ku kindi. Ubudage bwatangaje ko ingingo yabwo izamara amezi atatu.

Ibyapa byerekana urutonde rw’ingendo mu bibuga by’indege bya Domodedovo na Sheremetyevo byerekanye ingendo zibarirwa muri mirongo zakuweho kuri iki cyumweru, harimo izajyaga I Paris, Vienne na Kaliningrad.

Kompanyi y’Uburusiya S7 Airlines nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ibinyujije kuri Facebook ko izakuraho ingendo mu bihugu by’Uburayi byinshi kugeza nibura tariki ya 13 Werurwe uyu mwaka.

Umukuru wa Komisiyo y’urwego ruyobora umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yamenyesheje ko uyu muryango ugiye kandi guhagarika imirongo y’ibinyamakuru bigenzurwa na Leta y’Uburusiya Sputnik na Russia Today bibonwa nk’urubuga rwo kuvugira Kremlin. Yavuze ati:” Turimo turashaka uburyo duhagarika amakuru yabo yo kuyobya no guhumanya i Burayi”.

Izo ngingo ku ndege zizatuma indege z’Uburusiya zifata ingendo zo kuzigura/guca kure, ibintu bituma amasaha y’urugendo aba menshi kurusha. Indege zisanzwe zitwara abantu n’ibintu ziririnda kandi guca mu kirere cya Ukraine, Moldova na Belarus kubera igitero cy’Uburusiya.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Delta Air Lines yavuze ko izahagarika amasezerano bari bafitanye na Aeroflot y’Uburusiya yo gufatisha ibibanza by’urugendo. Indege zose zifite ibiziranga by’Uburusiya zizakorwako n’izo ngingo.

Ingingo y’Ubwongereza yatumye Moscou nayo igera ingere ku yindi/ibikora nko kwihimura ku ndege z’Ubwongereza. Virgin Atlantic yavuze ko kudaca hejuru y’Uburusiya bizongera hagati y’iminota 15 n’isaha ku mwanya w’ingendo zayo hagati y’Ubwongereza n’Ubuhindi na Pakistan. Kompanyi ya Australia Qantas yavuze ko izakoresha inzira ndende gusumba ku ngendo zayo nta handi zinyuze hagati ya Darwin na Londres n’ubundi zitari zisanzwe zikoresha inzira yo guca hejuru y’Uburusiya.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →