Kamonyi-Mugina: Abantu bataramenyekana bibye ibendera ku biro by’Akagali

Abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’Igihugu ryari ku biro by’Akagari ka Mugina ho mu murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi mu ijoro rya tariki ya 07 Ugushyingo 2022. Abakekwa barimo abazamu bahararaga batawe muri yombi ngo babazwe ibura ry’iri bendera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Mandera Innocent yabwiye intyoza.com ko amakuu y’ibura ry’iri bendera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, hagahita hatangira gushakisha amakuru y’aho ryaba ryarengeye n’abaritwaye.

Yagize ati” Amakuru y’iyibwa ry’iri bendera twayamenye ejo hashize mu gitondo ndetse dutangira gushaka amakuru ahamye y’ababa baritwaye ariko turacyashakisha dufatanyije n’inzego zitandukanye”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu( twandika iyi nkuru), hari inzego zirimo gukurikirana abakekwa, aho hari abazamu bane (4) bari basanzwe baharara bamaze gufatwa bakaba barimo kubazwa n’inzego zibishinzwe hagamijwe kumenya ukuri.

Yongeyeho ko atibaza umuntu wakwiba ibendera icyo aba agamije kurikoresha. Avuga ko birimo urujijo ariko ko inzego zibikurikirana zikamenya ukuri kuko ushobora no gusanga abaritwaye baba bafitanye ibibazo n’abaharara, bityo bakabikora nk’agahimano nubwo ntawabyemeza nk’ukuri.

Itegeko N°42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’Ibendera ry’Igihugu nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, risobanura neza uko ukoresheje nabi ibendera ry’Igihugu ahanwa.

Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 Frw, ariko atarenze miliyoni imwe(1 000.000 frw ) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iryo tegeko, rikomeza rivuga ko umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe(1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1.000.000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ibyo bihano ni nabyo bihabwa uwiba ibendera ry’igihugu. Nta muntu ku giti cye wemerewe gutunga ibendera ry’Igihugu.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →