Kamonyi: Abakozi bane b’ibitaro bya Remera-Rukoma na Mutwarasibo bari mu maboko ya RIB

Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Ukuboza 2023 nibwo abakozi bakora mu bitaro bya Remera Rukoma bahamagajwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Musambira. Uko bitabye nta n’umwe watashye. Gusa RIB yatangaje ko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 yabafunze. Bakurikiranyweho ibyaha byo “Kunyereza” umutungo n'”Ubuhemu”. Aba bakozi, hiyongeraho Mutwarasibo bivugwa ko ariwe wajyaga kugurisha imari y’ibikapu.

Amakuru y’ifatwa rya bamwe muri aba bakozi yageze ku intyoza.com nyuma gato yuko bahamagajwe, bageze kuri Sitasiyo ya RIB i Musambira. Ababanje kuhagera nk’uko isoko y’amakuru dufite abivuga ni; Umukozi Ushinzwe Amasoko( Procurement Officer) mu bitaro bya Remera-Rukoma hamwe n’umukozi ushinzwe Ububiko mu bitaro( Logistic).

Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Jaribu Theogene yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ifatwa ry’aba bakozi ari impamo ariko ko we nta byinshi afite byo kugira icyo avuga kuko biri mu maboko y’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB.

Dr Murangira B.Thierry, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB yabwiye intyoza.com ko kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2023 aribwo yataye muri yombi abakozi bane bakora mu bitaro bya Remera Rukoma aribo;

1.MUVUNYI OLIVIER (33yrs), ashinzwe amasoko mu bitaro bya Rukoma (Procurement officer).

2.HABIMANA JEAN DE LA CROIX (34yrs), ashinzwe ububiko mu bitaro bya Rukoma (Logistic)

3.TUYISHIMIRE XAVIER (24yrs), ashinzwe inyubako y’ububiko ku bitaro bya Rukoma (Manager).

4.NTEZIMANA JOSEPH (48yrs), umuzamu ushinzwe kurinda ububiko ku bitaro bya Rukoma.

Aba bakozi bane, bose ni ab’ibitaro bya Remera Rukoma ariko mu bafunzwe hiyongeraho uwa Gatanu ariwe Mutwarasibo witwa Nyabyenda Viateur bivugwa ko abaturage ariwe babonaga atwaye ibikapu ajya kubigurisha.

Dr Murangira B Thierry, avuga ko aba bose RIB ibakurikiranyeho ibyaha bibiri (2) aribyo; Kunyereza umutungo w’ibitaro bya Rukoma n’icyaha cy’Ubuhemu, aho mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa 3(Werurwe) 2022 banyereje ibikapu 394 by’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) byari bibitse mu bubiko bw’ibitaro bya Rukoma bifite agaciro karenga Miliyoni eshanu(5,000,000Frws).

Ibikorwa bigize ibyaha aba bakurikiranyweho bakoze, byabereye ahari ububiko bw’ibi bitaro buherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Nyagisozi. Ibitaro ubwabyo biherereye mu Murenge wa Rukoma.

Abafashwe, bafungiye kuri RIB STATION YA MUSAMBIRA mu gihe Dosiye yabo iri gutunganwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyaha bakurikiranyweho; KUNYEREZA UMUTUNGO. Icyaha giteganywa N’INGINGO YA 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Igihano kuri iki cyaha ni; Igifungo kiva ku myaka 7 kugeza ku myaka 10, hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo uhamijwe icyaha yanyereje.

ICYAHA CY’UBUHEMU. Icyaha giteganwa N’INGINGO Y’I 176 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Igifungo kuva ku myaka 3 ariko kitarenze 5 n’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 FRW ariko atarenze 1,000,000FRW.

Dr Murangira B Thierry, avuga ko RIB isaba abantu bose kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa Leta cyangwa ikindi kigo kuko bigira ingaruka kw’iterambere, ko kandi uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

RIB, iributsa kandi abantu bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cy’Ubuhemu. Isaba abantu gukomeza kwirinda gukora iki cyaha kuko ari icyaha nacyo gihanwa n’amategeko.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →