Umukuru w’igihugu cya Liberia Joseph Boakai yagennye Général de brigade Géraldine George, kuba Minisitiri w’Ingabo w’agateganyo. Ni nyuma y’imyigaragambyo y’abagore b’abasirikare yatumye uwo asimbuye yegura.
Ni bwo bwa mbere muri iki Gihugu umugore ahawe umwanya nk’uyu mu Ngabo nubwo bidasobanutse impamvu uyu General George ashyizwe by’agateganyo muri uyu mwanya.
General George, yinjiye igisirikare mu 2006 mu gihe cyarimo gisubirwamo( kivugururwa) nyuma y’intambara yo hagati mu gihugu. Uyu kandi yabaye mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe. Mu myaka itandatu ishize, yari yungirije umukuru w’Igisirikare.
Mu masomo ya gisirikare, yagiye akurikirana hirya no hino mu bihugu bitandukanye, harimo n’amasomo ajyanye no kuyobora ingabo (Commandant Compagnie/Company Commander) yaherewe mu ishuri rya gisirikare ry’i Gako( Bugesera) mu burasirazuba bw’U Rwanda.
Nyuma y’uko Boakai abaye Perezida w’Iki Gihugu ku wa 22 Mutarama uyu mwaka, yagennye uyu Mugore kuba uwungirije ashinzwe ubuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo.
Igenwa rye nka Minisitiri w’Ingabo w’agateganyo ribaye nyuma y’aho Minisitiri Prince Charles Johnson III yeguriye ku mwanya bitewe n’ imyigaragambyo y’abagore b’abasirikare kuri uyu wa mbere.
Mu cyumweru gishize, nibwo Prince Charles Johnson III Sena ya Liberia yamwemeje, ariko ino myigaragambyo yatumye yegura.
Aba bagore bari muri ino myigaraagambyo, bavuga ko igihe yari umukuru w’igisirikare ari we yatumye abasirikare bahabwa agashahara gato kandi atuma haba n’ubuzima bugoye mu makambi ya gisirikare.
Aba bagore nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga bafunze imihanda hafi y’umurwa mukuru, Monrovia, no mu bindi bice by’igihugu, ibyatumye Perezida Boakai ahagarika ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe Igisirikare ku wa mbere .
Perezida Boakai, yagiye ku butegetsi arushije amajwi make uwari umukuru w’igihugu, George Weah, mu matora y’ikiciro cya kabiri yabaye mu Ugushyingo (11) 2023, nyuma y’aho hagati yabo habuze ugira ubwiganze ku nshuro ya mbere y’amatora.
intyoza