Kamonyi: Inzu y’umuturage ifashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Inzu iherereye mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ifashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa mbere tariki 29 Mata 2019 ahagana ku i saa kumi n’iminota 30 irakongoka.

Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ni iy’uwitwa Karera Francois bakunze kwita Papa Rizembe. Iherereye nko muri metero 600 uvuye mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi ku muhanda wa Kaburimbo uzamuka werekeza i Gihara, inyuma y’urusengero rwa ADEPR.

Iyi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro iryamyemo umwana n’umukozi ariko bose bakuwemo ari bazima. Ku bindi byari muri iyi nzu ngo uretse Matera 3 zakuwemo nta kindi cyayisohowemo.

Umwe mu bafundi bubatse iyi nzu twahasanze yabwiye intyoza.com ko iyi nzu yari ifite agaciro kari muri Miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bahuruye bagatabara, bahamya ko kimwe mubyo bakeka byateye iyi nkongi y’umuriro ari umuriro w’amashanyarazi wiriwe ugenda ugaruka. Bamwe muri bo, bavuga ko bamaze iminsi bafite ubwoba bw’umuriro uhora ugenda ugaruka. Hari n’uwavuze ko nawe mu minsi mike ishize iye yari ifashwe kubera umuriro w’amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi, Kubwimana yabwiye intyoza.com ko mu makuru yahawe kuri iyi nzu ari uko nta bwishingizi yagiraga.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro ryageze kuri iyi nzu yashyaga ntacyo rikiramiye mubyari biyirimo imbere kuko yari yakongotse. Ibimodoka kabuhariwe mu kuzimya inkongi z’umuriro iya mbere yahageze ahagana saa kumi n’imwe n’igice nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi, iya kabiri ihageze saa Moya tugihari kuko umuriro uracyakomeje kwaka imbere. Kugeza ku i saa moya n’iminota 20 Polisi iracyarwana no kuzimya umuriro ucyaka imbere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →