Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe ububiko 145 bw’imbunda nto bugezweho

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 30 Werurwe 2019, yashyikirijwe ububiko bugezweho bw’imbunda nto bugera ku 145. Yabushyikirijwe n’ Umuryango ushinzwe kurwanya Ikwirakwira ry’Intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba  (RECSA). Ubu bubiko buzafasha Polisi ubwikorezi bwazo ndetse no Kuzibika mu buryo bunoze.

Ubwo bubiko bugizwe n’amasanduku 105 ndetse n’utubati tw’imbunda 40. Ibi bokoresho kabuhariwe mu kubika imbunda byakiriwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi(DIGP/AP) Juvenal Marizamunda ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.   Akaba yabishyikirijwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Lt. Gen. Badreldin Elamin Abdelgadir.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushizwe ubutegetsi n’abakozi yavuze ko ikoreshwa nabi  ry’intwaro nto ndetse no kuzibika mu buryo bubi ari ikibazo kibangamiye amahoro, umudendezo n’iterambere mu karere, muri Afrika no ku isi muri rusange

DIGP Marizamunda yongeyeho ko  ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, ubujura n’ibikorwa by’iterabwoba byifashisha intwaro nto, ubujura bwitwaje intwaro n’ibindi bihitana ubuzima bw’abaturage biterwa n’uburangare no gucunga intwaro nto nabi.

Yongeyeho ko Kubika mu buryo bwizewe imbunda ntoya bizazamura imicungire n’imigenzurire y’ imbunda nto kuko zizaba zibitse neza, kwirinda ingaruka ziziturukaho bikaba byoroshye.

Umuyobozi wa Polisi wungirije yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’akarere mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA, Lt. Gen. Badreldin Elamin Abdelgadir, yavuze ko bishimiye gushyikiriza Polisi y’u Rwanda ibi bikoresho kuko bigamije kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse mu baturage.

Yagize ati “Mu by’ukuri igihugu cyanyu by’umwihariko cyagaragaje ubushake mu mikoranire ndetse ni nayo mpamvu dufasha u Rwanda kandi tuzakomeza kubashyigikira no gufatanya.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda imaze kwakira ububiko bugezweho (steel boxes) bungana na 255 bwifashishwa mu gutwara intwaro, ndetse n’ububiko bw’imbunda (gun racks) 40. Binyuze muri RECSA kandi hatangijwe gahunda y’ ikoranabuhanga mu kuzigenzura.

Muri iyi gahunda kandi hamaze guhugurwa Abapolisi 52 hagamijwe kwita ku micungire y’ububiko bw’izi ntwaro nto.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →