Kamonyi: Abarimu babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho ubujura

Abarezi babiri bigisha mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yohani w’umusaraba(St Jean de la Croix) Ngamba bafunzwe bazira kwiba ibikoresho by’ubwubatsi. Umuyobozi w’ikigo atangaza ko ibyuma bihenze ariko agaciro kabyo mu mafaranga ntako azi.

Nsengayire Thacien, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yohani w’Umusaraba ( St Jean de la Croix) Ngamba ho mu murenge wa Ngamba, yabwiye intyoza.com ko ifatwa ry’aba barimu ryaturutse ku muntu wahawe ibyo bibye agafatwa n’abasirikare bari bacunze umutekano n’ijoro mu ma saa mbiri za tariki 11 Gashyantare 2018.

Yagize ati ” Abarimu bacu babiri, uwitwa Zirimwabagabo Izayi n’undi witwa Hategekimana Francois bafatanywe ibintu bibye ku ishuri. Ibyibwe ni ibyuma bibiri by’ubwubatsi, byatanzwe na Zirimwabagabo bikuwe aho barimo batunganya, abiha umuturage arabyikorera nijoro abijyana kwa Hategekimana ari nabwo yafashwe n’abasirikare bari mu kazi ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro.”

Nsengayire, atangaza ko aba barimu batawe muri yombi tariki 12 Gashyantare 2018. Agaciro k’ibyibwe nubwo ngo bihenze ntabwo agatangaza. Muri iki kigo kandi, ku makuru amwe agera ku intyoza.com avuga ko ibi bikoresho ataribyo byonyine byaba byaribwe, ko ndetse ubuyobozi bw’ikigo hari amwe mu makuru budatanga dore ko ngo n’aba barimu bwashatse kubaryamaho( kudashaka bafungwa) ariko bikarangira bubuze aho buhera, gutanga amakuru yuzuye nabyo ngo byaragoranye.

Bamwe mu bakora muri iki kigo baganiriye n’intyoza.com ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko hakwiye ubugenzuzi bwimbitse muri iki kigo kuko ngo hari byinshi badashira amakenga. Bavuga kandi ko bitanumvikana uburyo ibikoresho byasohotse mu kigo n’ahantu hafite abazamu, ubuyobozi bukaba butabibazwa, abazamu bakaba ntacyo babazwa nyamara bahemberwa kurinda ikigo n’ibikoresho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →