Kayonza: Abayobozi babiri b’uburezi batawe muri yombi bazira amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Abayobozi b’uburezi babiri mu karere ka Kayonza barafunze nyuma y’iperereza ryakozwe ku mitangire idahwitse y’akazi k’ubwarimu iherutse gukorwa mu karere.

Bizimana Francois Xavier, umuyobozi w’uburezi mu karere na Mugabo Namara Charles ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro mu karere bafashwe kuri uyu wa mbere nyuma y’ibirego byatanzwe n’abari bakoze ibizami, bavugaga ko batsinze ibizami byo kuvuga nyamara amazina yabo akaba yarakuwe ku rutonde rw’abatsinze rwashyikirijwe ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB.

Bisabwe na REB, Polisi yahise itangira iperereza kuri iki kibazo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko mu iperereza , aba bagabo bahinduye amanota bakongerera bamwe mu bari batsinzwe.

IP Kayigi yagize ati:” Akarere katangaga akazi ku barimu 62, mu bisanzwe, abareberera ikizami bakosorera ahabereye ikizami maze ibyavuyemo bigaragaza abatsinze n’abatsinzwe bigashyikirizwa bariya bayobozi babiri babishinzwe.”

Yongeyeho ati:” Ariko nyuma byaje kugaragara ko amanota yatanzwe n’abakosoye agashyikirizwa ba bayobozi atandukanye n’ayo REB yakiriye, iyashyikirijwe n’aba bakekwa. Mu iperereza rigikomeza ndetse n’isuzuma ry’impapuro, twatahuye ko impapuro z’ibizame by’abantu 32 bari batsinzwe imivugire, baje gushyirwa mu batsinze.”

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko, rumwe mu mpapuro z’ibisubizo, hari umuntu wari wabonye amanota 9 ku ijana ariko nyuma bakamwongereraho umubare 6 inyuma , bigahinduka 96 ku ijana; mu gihe hari undi wari wagize 33 ku ijana ariko ku rutonde rwajyanywe muri REB yari afite 93 ku ijana.

IP Kayigi yagize ati:”Harimo uruhurirane rw’ibyaha bitatu; inyandiko mpimbano ihanwa n’ingingo ya 609 na 611 mu mategeko ahana; ruswa ihanwa n’ingingo ya 634 ndetse no gufata icyemezo gishingiye ku marangamutima, icyenewabo,.. gihanwa n’ingingo ya 647.”

Bivugwa ko aba bari abayobozi basabaga amafaranga ari hagati ya 200,000 na 300,000 kuri buri muntu wagiye ku rutonde rw’abatsinze kandi yaratsinzwe.

Yakomeje agira ati:” Turasaba abantu bose guharanira uburenganzira bwabo; bafite uburenganzira bwo kurega iyo batanyuzwe na serivisi bahawe. Kwanga ruswa babishyize mu mihigo yabo kandi bakayitangaho amakuru aho bayibonye, bazaba batanze umusanzu ku mbaraga zikoreshwa n’ itegeko ndetse na Polisi mu kurwanya ruswa.”

Aha yagize ati:”Tekereza aho abarimu bahawe akazi ari abatabishoboye, bivuga ko nta reme ry’uburezi twaba dutegereje bityo n’abarangiza amashuri ntacyo baba bashoboye.”

Yashoje avuga ko ruswa itihanganirwa mu Rwanda, ko kuyirwanya biri mu byo Leta  ishyiramo imbaraga kandi ko abaturage bagomba kugumana uwo murego ku nzego zose hatitawe ku waba ayifatiwemo, aho ahamagarira buri wese kumwerekana.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →