Kayonza: Umusaza w’imyaka 72 akurikiranyweho gutwika Hegitali 10 z’ishyamba rya Leta

Rwabuduranya Sylivestre w’imyaka 72 y’amavuko yafashwe na polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu akekwaho gutwika hegitari 10 z’ishyamba ry’inturusi agamije gushaka irwuri rw’inka ze.

Ku gicamunsi cyo  kuwa mbere tariki ya 15 Ukwakira 2018 nibwo ishyamba rya leta riherereye mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza ryatwitswe n’umwe mu bana bari bagiye kuritoramo inkwi, wavuze ko yari yabitumwe na Rwabuduranya.

Uwitwa Mugiraneza Ismael w’imyaka 14 y’amavuko ngo yibese bagenzi be babiri bari bajyanye gutora inkwi muri iryo shyamba araritwika ku buryo ryazimijwe n’abaturage hegitari 10 z’intunsi zimaze gushya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mwana yemeye ko ariwe watwitse iryo shyamba kugira ngo abone amafaranga 5000frw yari yasezeranyijwe na Rwabuduranya Sylivestre kugira ngo amufashe kubona urwuri rw’inka ze.

Yagize ati “Uyu Rwabuduranya yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akorweho iperereza kuko ngo niwe watumye uyu mwana kuritwika kugira ngo azabone uruhira rwo kuragiramo inka ze, akaba yari yanamwemereye igihembo cy’amafaranga  5000frw.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Rwinkwavu bugaragaza  ko uyu Rwabuduranya yari amaze iminsi aciwe amade y’uko aragira ku gasozi mu nzuri z’abandi akaba yahisemo gutwikisha ishyamba rya leta kugira ngo azabone uko aragira uruhira.

CIP Kanamugire asoza asaba abaturage kwirinda kwangiza ibikorwa bya leta no gukora ibibujijwe n’amategeko kuko hari ibihano bigenerwa uwanyuranyije n’icyo amategeko ateganya.

Ingingo 187 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →