Kigali: Uwishe Iribagiza Christine aricuza icyatumye adasiga yishe umuzamu we

Bane bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwica Umubyeyi Iribagiza Christine mu karere ka Kicukiro beretswe itangazamakuru, uwamwishe akanabyemera avuga ko yicuza kuba yarasize adahorahoje umuzamu ko kandi yumvaga agomba kwica abantu bagera ku 1000.

Majyambere Bertin, yagize uruhare mu itegurwa ryo kwica Iribagiza Christine w’imyaka 58 y’amavuko wishwe tariki ya 13 Mata 2017 mu karere ka Kicukiro muri Niboyi, yemera ko ariwe wamwishe ndetse akicuza icyatumye asiga atishe umuzamu ari nawe avuga ko yatumye afatwa hamwe na bagenzi be, avuga kandi ko yifuzaga kwica abantu igihumbi ndetse ko uyu munsi wa none yakagombye kuba hari umuntu yishe.

Iribagiza Christine wishwe tariki 13 Mata 2017 Kicukiro – Niboyi.

Majyambere Bertin agira ati:” Nabwiye umuzamu ngo agende abyutse Nyirabuja kuko nari namwemereye amafaranga miliyoni 10 aragenda aramubyutsa, yaraje turaganira mbona ashatse ibintu byo kunsakuriza, ndamubwira ngo ikintu kinzanye ndashaka amadolari ibihumbi 25 biri aha arambwira ngo ntayo ampa nubwo nagira nte, numva na kakazamu nako twari twapanze gatangiye ibintu by’induru ndagenda mpita nkica ariko nkica nabi ntikanapfa, ni nako kanzaniye ibi bibazo. Ubwo nibwo nagiye kwegera noneho nyirabuja, arambwira ngo araje amafaranga ayampe, numva atangiye kuvuza induru nibwo namunigishije ishuka ye mbona ashizemo umwuka.”

Majyambere, avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwica yabihereye kuri murumuna we ngo wamuzanyeho agasuzuguro maze agahita amwica ari nawe yari afungiye imyaka 10 ishize kuko yafunguwe tariki 9 Mata 2017, avuga ko yumvaga agomba kwica abantu nk’igihumbi, agira kandi ati:” uyu munsi kuwagatandatu numvaga ngomba kwica undi, agira Imana ubu yarusimbutse.”

Uko ari bane bose bategerejwe kugezwa imbere y’amategeko.

Majyambere avuga ko batatu bari kumwe yabashoye mubyo batari bazi, gusa umwe muri bo witwa Hatangineza Sumayile Hassan banafunganywe muri gereza ya gasabo( Kimironko) bivugwa ko baba baracuranye umugambi wo kwica bakiri muri gereza cyane uyu Hassan yari yarakoze kwa Iribagiza Christine mbere yuko afungirwa kwiba nkuko yabitangarije itangazamakuru.

Hatangineza, agira ati:” Nafashwe ku bw’iperereza ry’icyaha cy’urupfu rwabereye Kicukiro muri Niboyi na Gacuriro, Ndaregwa ubwicanyi.” Avuga kandi ko yasabwe na Bertin kumufasha kuzirika Iribagiza kuko ngo yamubwiraga ko natamufasha ariwe arakurikizaho, uyu Hassan avuga ko yari yarafungiwe icyaha cyo kwiba aho ngo yakatiwe gufungwa imyaka 2 ariko agafungwa umwe n’igice.

Ingabire Benjamin, umumotari nawe ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri ubu bwicanyi bubiri dore ko bishe n’umuzamu i Gacuriro, avuga ko iby’urupfu rw’aba bantu atabizi, ko yabimenye nyuma amaze gufatwa, ko ngo nta yandi makuru yari abiziho uretse gutwara abantu ariko atazi ibyo bagiyemo.

Mushimiyimana Grace, umugore wa Isimayile Hassan akaba nawe ari kumwe n’aba mu bufatanyacyaha cyo kwica Iribagiza n’umuzamu wa Kagugu, avuga ko yajyanywe mubyo atazi, ko gusa yavuye murugo akurikiye umugabo we wari uherekeje inshuti ye Majyambere Bertin nyamara bari bagiye kwica Iribagiza ngo bamushakaho amafaranga.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko umugambi wo kwica Iribagiza Christine wacuriwe muri gereza Bertin na Hassan bagifunganywe, agira ati:” aba tuberetse uko ari 4 abagabo 3 n’umugore 1 iperereza ryabo ryatangiye tariki 13 Mata 2017 ubwo muri Kicukiro Niboyi umudamu Iribagiza Christine yicwaga, nyuma kandi tariki 24 Mata 2017 Gacuriro hishwe umunyezamu witwa Mazimpaka Fabrice bakiba Tereviziyo 3 zigezweho, avuga ko iperereza ryahujwe bagasanga byombi bigwa kuri aba bantu.

Ibyibwe Gacuriro hakanicwa umuzamu.

ACP Badege, avuga ko aba bagizi banabi bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda aho bagomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera, avuga kandi ko Polisi ishima abaturage n’abandi bagiye bafasha mu iperereza ryatumye aba bose bafatwa, avuga kandi ko icyaha kibahamye igihano bahabwa kitajya munsi y’igihano cya burundu ndetse na burundu y’umwihariko dore ko bamwe ari n’insubiracyaha.

ACP Badege, avuga kandi ko mu rwego rwo kujijisha bitwaza abadamu ngo badahita bakekerwaho ubugizi bwa nabi, ashishikariza abaturage gukomeza umuco mwiza wo gufasha inzego za Polisi n’izindi batanga amakuru vuba atuma hakumirwa ndetse agafasha mu kurwanya ibyaha. Akomeza avuga kandi ko uyu Majyambere Bertin atigeze arwara mu mutwe ko ari muzima.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →