Umutwe wa Polisi wihariye watangiye guhiga abamotari bakora ibyaha

Polisi y’u Rwanda iramenyesha ko mu gihugu hose hatangiye umukwabu ugamije gufata abanyabyaha biyoberanya mu mwuga w’ubumotari.

Uyu mukwabu uzafata abawukora nta byangombwa nk’impushya zo gutwata moto, moto zitagira ibyangombwa, ubwishingizi n’ibindi, Ibi bikazakorwa n ‘umutwe wa polisi wihariye uzakora uyu mukwabu, gukora iperereza no gufata abakekwaho ibyo byaha.

Ibi byatangajwe ku italiki 10 Ukuboza 2016 n’umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, wavuze ko abamotari bamwe barimo kugaragara mu byaha icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge ndetse no gutwara abakora ibyaha.

Yaboneyeho guhamagarira abantu bose kwitondera no gutanga amakuru ku bantu bose bihishe muri uyu mwuga bakora ibindi byaha.

Akaba yagize ati:” Turasaba abantu kuduha amakuru kuri aba bantu ngo bafatwe”.

Yakomeje avuga ko abantu bakwiye no kureba abamotari batambaye umwambaro wabo, ingofero kandi ibi byombi bifite umubare wa ba nyirubwite.

Aha yagize ati:” Uyu mukwabu urimo kuba ku bufatanye na koperative zabo ukaba uzakomereza ku bakora uyu mwuga batazirimo no ku batwara moto muri rusange”.

Yagiriye inama abamotari kubahiriza amategeko kandi kudahishira bagenzi babo babanduriza isura babatangaho amakuru.

Polisi kandi iranasaba ba nyiri moto buri gihe gukurikirana neza imyitwarire y’abo baha moto zabo ngo bazikoreshe.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter   

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →