Abantu 28 bashutswe ko bajyanywe mu mahanga kubaho neza nyamara bagiye gucuruzwa
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kujya bashishoza bakitondera abantu babizeza ibitangaza bababeshya kubajyana mu bindi bihugu bababwira ko ariho bazagirira imibereho myiza.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa kuri uyu wambere taliki ya 19 Nzeri 2016, ubwo Polisi y’u Rwanda yerekaga itangazamakuru abantu 28 biganjemo urubyiruko, bashutswe mu minsi yashize ko bazafashwa kujya mu gihugu cya Australia ndetse ko bazahagirira ubuzima bwiza.
Yavuze ko uku gukangurira abantu kujya hanze y’igihugu, byakorewe abantu batandukanye ndetse bikorwa no mu gihe kinyuranye; aho hari bamwe mu bavugabutumwa mu nsengero basabaga amafaranga bamwe mu bayoboke babo bababwira ko bazabafasha bakabajyana kuba mu gihugu cya Australiya, bityo bakazagirirayo ubuzima bwiza.
Bamwe muri abo bijejwe ibitangaza, bavuze ko ubwo bari mu masengesho mu rusengero rwa Restoration church Masoro mu Mujyi wa Kigali, hari bamwe mu bavugabutumwa barimo n’umupasiteri bababwiye ko hari uburyo bazagira ubuzima bwiza bari muri Australiya ko ndetse babafasha kugerayo ariko ko bagomba kubaha amafaranga kugira ngo babibafashemo.
Avuga uko byamugendekeye, Kamaliza Julienne yagize ati:” Jyewe n’umuryango wanjye twamuhaye (pasiteri) amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane, akaba yaratubwiye ko hari uburyo bworoshye ko yadufasha kubona icyemezo cyo kubayo (Australiya) tugifatiye mu Burundi. Jyewe n’umugabo wanjye ndetse n’abana bacu bane twese hamwe twamuhaye ariya mafaranga ubwo twerekeza mu Burundi. Yatwemeje ukuntu tuzagirira imibereho myiza muri Australiya maze natwe turabyemera”.
Yakomeje avuga ko ubwo bari mu Burundi mu gihe cy’amezi abiri batakaje icyizere kuko babonaga ko ibyo bijejwe ari ibinyoma, nibwo bafashe umwanzuro wo kugaruka mu gihugu, bakirwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ku bufatanye n’inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda.
Undi nawe washutswe muri ubu buryo witwa Buyinza James, yagize ati:” nanjye baranshutse bambwira ko muri Australiya nzahabwa inzu ndetse n’akazi. Bansabye miliyoni ebyiri jye n’umugore wanjye ariko uwabimbwiraga anyemerera ko abana banjye batatu bo nta kibazo nta mafaranga bazatanga. Ni amahirwe akomeye kuba ngarutse mu gihugu cyanjye nyuma y’ibi bibazo byose nahuye nabyo”.
Iperereza ry’ibanze rya Polisi y’u Rwanda rikaba ryerekana ko iyo baramuka bagejejwe mu gihugu cya Australiya bari gukoreshwa ibikorwa bitandukanye bijyanye n’icuruzwa ry’abantu.
Kamaliza ndetse na Buyinza baragira inama abaturage kwitondera abatekamutwe basigaye bariho muri iki gihe bizeza abantu ibitangaza byo kubajyana mu bihugu bitandukanye kandi ko bazahagirira imibereho myiza, ahubwo bagamije kubatwara amafaranga yabo no kubashora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’abantu.
Aba baturage bose basubiye mu miryango yabo ejo, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu ndetse n’inzego z’ibanze z’aho bakomoka mu turere tugize Umujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko n’ubwo icuruzwa ry’abantu ritarafata intera ikabije mu Rwanda, bisaba ko buri wese abyumva neza akabisobanukirwa ndetse akaba yagira n’uruhare rwo kurirwanya. Yasabye abafite amatorero n’amadini atandukanye kumenya abayoboke babo bakamenya neza niba nta bibazo bafite bishobora guhungabanya umutekano wabo bityo bagafatanya n’inzego zibishinzwe kubikemura.
Ubwo bagarukaga mu Rwanda, 13 muribo banyuze ku mupaka wa Ruhwa mu gihe abandi 15 baciye ku mupaka w’Akanyaru.
ACP Twahirwa yakomeje avuga ko n’ubwo basubiye mu miryango yabo, iperereza rya Polisi ryo rikomeje hagamijwe kumenya byinshi kuri ubu bucuruzi bw’abantu.
Paulin Polepole ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu yavuze ko bibabaje kuba aba baturage bari baragurishije ibintu byabo ndetse abana babo bagata amashuri bityo asaba buri muntu wese kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze wo mu karere ka Gasabo Nzabonimpa Deogratias yavuze ko umuntu wese wifuza gufata urugendo ajya hanze akwiye kujya agisha inama abantu batandukanye akamenya amakuru bityo abantu bose bagahagurukira hamwe bakarwanya icuruzwa ry’abantu.
Intyoza.com