Perezida Joseph Kabila yashyizeho Minisitiri w’intebe wo mubatavuga rumwe nawe

Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Kinshasa yabonye Minisitiri w’intebe mushya wo mu batavuga rumwe n’ishyaka rya Perezida Joseph Kabila Kabange ari naryo rifite ubutegetsi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 17 ugushyingo 2016, Perezida Joseph Kabila uyoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Kinshasa, yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya nyuma y’aho uwari usanzwe yeguranye na Guverinoma yose.

Samy Badibanga w’imyaka 54 y’amavuko, niwe Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo Kinshasa. Niwe Perezida Joseph Kabila yatoranije mu bakongomani bose maze amugirira icyizere cyo kuyobora Guverinoma y’inzibacyuho ya Kongo.

Samy Badibanga wagizwe Minisitiri w'Intebe wa Kongo Kinshasa.
Samy Badibanga wagizwe Minisitiri w’Intebe wa Kongo Kinshasa.

Samy Badibanga, ni umurwanashyaka w’ishyaka rya UDPS ritavuga rumwe n’irya Perezida Joseph Kabila, niwe ugomba kuyobora Guverinoma y’inzibacyuho izafasha mu gutegura amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe kuba mu mwaka 2018 nkuko byemejwe.

Dore Samy Babibanga na bimwe mubyo wamenya kuri we.
Uyu ni Samy Babibanga na bimwe mubyo wamenya kuri we.

Uyu mugabo Badibanga, ni umwe mu bantu bakoze akazi katoroshye mu gihe cy’amatora ya 2011 ubwo yari ku ruhembe rw’abamamazaga Tshisekedi umukandida wari uhanganye na Joseph Kabira. Uyu mugabo kandi ni umwe mubashyize umukono ku masezerano Perezida Kabila n’Ishyaka rye bagiranye n’andi mashyaka bemeza ko hajyaho inziba cyuho igomba gufasha gutegura amatora yo muri 2018 ari nabwo muri iyo nama bashyiragamo ingingo ivuga ko Minisitiri w’intebe wa Guverinoma y’inzibacyuho agomba kuva mu ishyaka ritavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →