Cyanzayire Aloysie agira inama abaturage kwirinda gusiragira mu nkiko kubwo kutanyurwa

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Aloysie CYANZAYIRE arasaba abaturage guca ukubiri n’umuco wo kutakira no kwemera imyanzuro baba bahawe n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’ubucamanza, kuko ngo gusiragira mu nkiko ari bimwe mubidindiza iterambere ry’umuturage ndetse n’igihugu muri rusange.

Mu ngendo abayobozi batandukanye  bagirira hirya no hino mu gihugu zigamije kureba aho iterambere ry’abaturage bageze ndetse na zimwe munzitizi zibangamiye iterambere ryabo kugirango bazishakire umuti abaturage babigizemo uruhare, ntibasoza hatagaragaye umuturage ubaza ikibazo cy’urubanza rwe rwanze kurangira bitewe n’impamvu runaka rutarangira, aho usanga umukecuru cyangwa umusaza aza yitwaje impapuro zigaragaza urwego rw’ubucamanza n’ubuyobozi yanyuzemo.

Uyu muco abaturage bagira wo kutanyurwa n’imyanzuro iba yatanzwe n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi ndetse n’ubucamanza, umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire avugako ari umuco mubi kuko bidindiza irerambere ry’umuturage ndetse n’igihugu muri rusange akaba asaba abaturage b’akarere ka Musanze guca ukubiri nawo.

Umuvunyi mukuru, asaba abaturage gushira amanga bakavuga aho bazi neza ikibazo cya Ruswa n’akarengane mugutanga amakuru kunzego zibishinzwe kuko ruswa nayo ari imwe mumpamvu zituma ibibazo bidakemukira igihe kandi bikadindiza imanza z’abaturage.

Nubwo hari abo bigaragara ko bagiriwe akarengane, hari nabo usanga ibibazo byabo byagakwiye kuba byararangiye ariko umuturage ntanyurwe n’ibisubizo yagiye ahabwa n’inzego zitandukanye yanyuzemo. Urugero, ni urw’umukecuru wo mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo ufitanye ikibazo n’umugore wa Sebukwe aho baburana amasambu ariko akaba yaranze kwemera ko imanza zirangizwa.

Uku gusiragira munkiko akenshi umuturage ariwe ubyiteye kubera ko yanze kwemera imyanzuro  iba yatanzwe n’abayobozi batandukanye, bamwe mubaturage baganiriye na Radio Huguka dukesha iyi nkuru, bavuga ko ahanini biterwa no kutagirira icyizere inzego z’iba zagiye mu kibazo cye akenshi bikomotse kuri Ruswa ikunze kuvugwa muri izi nzego. Gusa bakavuga ko binatera igihombo kinini ku muturage kuko umwanya yakagombye kumara akora ibimuteza imbere awumara asiragira mu nkiko.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →