Ikipe ya Rayon sports yahinyuje abayifurizaga gutsindirwa i Nyagisenyi

Mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’Amagaju FC kuri iki cyumweru kuri sitade y’i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe, abifurizaga Rayon kuhakubitirwa bakozwe n’isoni.

Kuri iki cyumweru tariki ya 4 ukuboza 2016, ikipe ya Rayon Spors FC bamwe bari bateze ko yateshwa amanota n’ikipe y’Amagaju FC i Nyamagabe ku kibuga cyayo cya Nyagisenyi, byarangiye Rayon itsinze itababariye ikipe y’Amagaju ibitego 2-0.

Mbere y’uko uyu mukino uba, bamwe mu bafana n’abaturage b’i Nyamagabe bakunda ikipe y’Amagaju bari batangarije intyoza.com ko ibyananiye andi makipe mu gutsinda Rayon cyangwa kwinjiza igitego mu izamu ryayo aribo bagomba kubikora.

Abafana b'ikipe ya Rayon Sports bari babukereye.
Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bari babukereye.

Rayon Sports Gutsinda Amagaju ntabwo byayisabye iminota 90 y’umukino, mu minota 45 y’igice cya mbere cy’umukino nibwo ibitego bibiri ari nabyo byabonetse mu mukino wose byinjijwe.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe nyuma y’uyu mukino yatangarije intyoza.com ko gutsindwa na Rayon ataribyo bari biteguye, gusa ngo uyu mu kino ni isomo babonye rigiye gutuma ubutaha bazitegura kurusha uko byari byakozwe.

Meya Mugisha yagize ati:”Mu mukino w’umupira w’amaguru byose birashoboka, umuntu yitegura ashaka gutsinda kandi yizeye intsinzi, twari twiteguye ariko ntabwo twagize amahirwe yo kugira ngo tubashe uyu munsi gutsinda, ibyo ngibyo nabyo ni amasomo no mu gihe gitaha atubwira kwitegura birushijeho”.

Mugisha kandi yakomeje agira ati:” Buriya mu kibuga hari igihe abantu baba bateguye ariko ibyo bateguye ntibibashe kugerwaho, buriya harimo iby’umutoza yari yateguye ndetse n’abakinnyi bitabashije kuba byagezweho bivuze ko nabo bitegereje, abatoza bitegereje aho byapfiriye igisigaye ni ugukosora, twebwe nk’abakunzi abaterankunga b’ikipe ibyo tuba tugomba gukora ni ukureba ko ibigenewe ikipe bihari iyo rero bitabashije gukunda nta kundi nyine ubwo ni ukureba imbere kugira ngo bizashoboke kandi gutsinda birashoboka”.

Abafana b'Amagaju bakoze uko bashoboye ngo bafane ikipe yabo itsinde ariko biranga.
Abafana b’Amagaju bakoze uko bashoboye ngo ikipe yabo ibone intsinzi ariko biranga.

Ndagijimana Vincent, umuturage akanaba umukunzi w’ikipe y’Amagaju FC yabwiye intyoza.com ko nubwo bari bakoze iyo bwabaga ngo bitegure gutsinda ikipe ya Rayon ngo birangiye ibatsinze kandi ngo yabyakiriye kuko ikipe bakinnye nayo ari ikipe ikomeye ndetse ngo ikaba nta kipe itatsinda.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutsinda amakipe bahanganye kugera aho ubu imaze gukwiza imikino 7 itarinjizwa igitego mu izamu ryayo n’indi kipe, umukino bari bayiteze wari uyu w’amagaju none birangiye uretse no kwinjizwa igitego itsinze ibitego 2-0 yegukana amanota atatu y’umunsi. Benshi bakomeje kwibaza uzayihangamura akayitsinda cyangwa se akinjiza igitego mu izamu ryayo.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →