Igisirikare cya Amerika cyasezeye Perezida Obama ucyuye igihe 

Igisirikare cya Amerika cyasezeye Perezida Obama ucyuye igihe Mu gihe habura iminsi mike ngo Perezida Barack Obama ave ku ntebe y’ubuyobozi bwa Amerika, yakorewe ibirori birimo akarasisi gakomeye ashimirwa imirimo myiza yakoreye igihugu.

Perezida Barack Hussein Obama atambuka imbere y’Igisirikare.

Ibirori byo gushimira no gusezera Perezida Barack Hussein Obama ucyuye igihe ku kazi keza yakoreye igihugu, byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Mutarama 2017 aho yanambitswe umudari w’ishimwe.

Perezida Obama yambikwa umudari w’ishimwe.

Perezida Obama, ubwo yafataga ijambo abwira abari mu muhango w’ ibirori bimusezera, yashimye cyane imikorere myiza iranga igisirikare cya Amerika. Yashimye ubwitange n’umurava by’iki gisirikare abasaba gukomeza gukorera hamwe, gukunda umurimo bakora ndetse no kuzakorana neza n’ugiye kumusimbura.

Perezida Obama yagize ati:” Nizeye ndashidikanya ko mugiye gukomeza kuba abo muri bo mukora imirimo yanyu uko bikwiye muri iki gihe mugiye kubona andi maraso mashya”.

Perezida Barack Obama ageza ijambo ku mbaga y’abasirikare bitabiriye umuhango wo kumusezera.

Perezida Barack Houssein Obama, yagaragaje ko afite icyizere gikomeye cy’ejo hazaza ha Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki cyizere ngo akaba agishingira ku kuba ingabo z’iki gihugu ziha agaciro amategeko kandi zikaba zikora akazi kazo mu buryo bwa kinyamwuga zigendera ku kuri kandi zikaba zubahiriza cyane ibikubiye mu itegeko nshinga ry’igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →