Kigali-Nduba: Impanuka y’imodoka ihitanye ubuzima bw’abana batatu isenya n’inzu

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017 mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba imodoka y’ikamyo ya sosiyeti NPD Cotraco ikoze impanuka igonga abana batatu b’abanyeshuri barimo bava ku ishuri bahita bapfa, umushoferi wayo nawe akaba yaje gupfa nyuma gato.

Iyi mpanuka ihitanye ubuzima bw’abantu, abana batatu b’abanyeshuri na shoferi wa kane, ibereye mu karere ka Gasabo Umurenge wa Nduba akagari ka Gasanze umudugudu wa Nyakabungo mu mujyi wa Kigali.

Iyi kamyo ikoze impanuka, ni iyo mu bwoko bwa Benz, ni iya Sosiyeti NPD Cotraco, yari ipakiye itaka, yarenze umuhanda maze igonga abana batatu bahita bapfa, isenya inzu ku bw’amahirwe nta muntu yayisanzemo. Umushoferi wayo nawe yahasize ubuzima.

Impanuka y’imodoka yatumye inzu y’umuturage ibigenderamo irasenyuka.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangarije intyoza.com ko icyaba cyateye iyi mpanuka kitaramenyekana.

Yagize ati:” Abagenzacyaha bagiyeyo, ibintu biracyari mu iperereza ngo hamenyekane icyateje iyi mpanuka, ntabwo navuga ngo impanuka yatewe n’iki ari ugukeka, ikindi n’umushoferi wakabisobanuye yapfuye, ni ugutegereza iby’iperereza kuko nta mpamvu turamenya.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →