Abasirikare 9 ba Leta ya Somaliya bishwe na Al Shabab

Leta ya Somaliya yatangaje ko ingabo zayo 9 zishwe n’abasirikare ba Al Shabab ubwo bategwaga igisasu cyabaturikanye bari mu modoka bagenda.

Abayobozi b’igihugu cya Somaliya batangaje ko abasirikare b’igihugu icyenda bishwe naho abandi batanu bagakomereka nyuma y’aho imodoka barimo itegewe n’igisasu kikayiturikana mu muhanda i Galgala.

Umuvugizi w’igipolisi mu ntara ya Puntland, Major Abdirahman Farah Gurhan, yatangaje ko icyo gisasu cyaturitse mugitondo cyo kuri iki cyumweru mu gihe bari mubikorwa byabo bya buri munsi byo gucunga umutekano mu misozi ya Galgala.

Gurhan, nkuko tubikesha ijwi rya Amerika yavuze ko iyo modoka yarimo abasirikare 17 igihe yahura n’iki gisasu cyayiturikanye kandi ko abo cyahintanye barimo abapolisi, n’abasirikare.

Umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab niwo wigambye ko ariwo wateze iki gisasu cyaturikanye imodoka kigahitana abasirikare ndetse ndetse hakanakomereka abandi bagizwe n’abasirikare n’abapolisi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →