Intara y’Amajyepfo: Itangazamakuru, Polisi n’ubuyobozi baganiriye ku kunoza imikoranire

Mu biganiro byateguwe na Polisi y’u Rwanda aho izenguruka mu ntara zose, ubwo hari hatahiwe intara y’amajyepfo, ubuyobozi bwa Polisi, itangazamakuru n’inzego z’ubuyobozi ku ntara n’uturere tugize iyi ntara baganiriye ku mikoranire no kuzoza ibikorwa mu nyungu z’Umunyarwanda n’Igihugu.

Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’intara y’Amajyepfo, yabwiye abitabiriye iyi nama ko gukorera hamwe mu nyungu z’u Rwanda n’umunyarwada aribyo bikwiye buri rwego ko kandi bitakwica ubunyamwuga bwa buri wese.

Yagize ati:” Inshingano twese dufite zitandukanye ziragenda zikagaruka zikagira aho zihurira, dufite icyo duhuriraho, icyo duhuriraho nta kindi ni uko twese dukora mu nyungu z’umuturage, mu nyungu z’umunyarwanda, mu nyungu z’umuturarwanda.”

Guverineri Mureshyankwano, avuga ko ukwicarana kw’izi nzego kugamije kuganira ku nshingano za buri ruhande, kungurana ibitekerezo, kureba niba buri ruhande rukora mu nyungu z’umuturage, ibigenda neza bikishimirwa, ariko kandi n’ibitagenda neza hagafatwa umwanya n’ingamba zo kubikosora bityo abantu bagasenyera umugozi umwe mu gufasha umunyarwanda kugera aheza, akagira imibereho myiza buri wese yagizemo uruhare.

Akomeza agira ati:” Icyo dusabwa ni uko buri wese mu rwego arimo akora kinyamwuga, twese tugasenyera umugozi umwe, tukagira imikoranire inoze, imikoranire iganisha ku nyungu rusange, kwibuka ko icyo tugamije ari ineza y’umuturage, iterambere ry’umunyarwanda, tugakora kinyamwuga twirinda amarangamutima.”

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga kuri uku guhuza inzego za polisi, itangazamakuru n’ubuyobozi, yavuze ko iki gitekerezo cyaje kubera ko mbere nta kuzuzanya no gukorera hamwe kwari guhari, ko buri wese yakoraga ibye nyamara kandi buri rwego icyo rukora kiri mu nyungu z’Igihugu n’umunyarwanda.

ACP Badege, avuga ko itangazamakuru ari ingufu zigomba kwiyambazwa, ko yaba Polisi ndetse n’ubuyobozi barituma ku muturage kandi na none umuturage nawe akongera akarituma kuri izo nzego, ko rero ari abafatanyabikorwa ba Polisi.

Emmanuel Mugisha, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura-RMC ( Rwanda Media Commission) witabiriye iyi nama, yaganiriye ku mikorere n’inshingano z’itangazamakuru, umunyamakuru uwo ariwe, hamwe n’imikoranire inoze yagombye kurangwa hagati y’izi nzego zose n’ibindi.

Mugisha, yibukije ko umunyamakuru mwiza ari ukora akazi ashinzwe kinyamwuga, ufite ibimuranga bitangwa na RMC ariko kandi akanakorana neza n’izindi nzego. Avuga ko buri rwego mu bwisanzure bwarwo rugomba gukora rugamije gufasha kuzana impunduka nziza, umuturage akagira ijambo ku bimukorerwa, umunyamakuru akirinda kubogama, akazirikana ko iyo yarenze ku mahamwe n’amategeko agenga umwuga abibazwa.

Ibiganiro, byahuje Polisi y’u Rwanda, abayobozi batandukanye mu Ntara y’amajyepfo barimo Polisi ihakorera, abayobozi mu turere n’abandi nka ba DASSO, abakozi b’uturere bashinzwe itangazamakuru(PROs), yabereye ku kicaro cy’intara y’amajyepfo tariki ya 7 Nyakanga 2017 iyoborwa na Guverineri w’Intara.

Muri iyi nama kandi, umuyobozi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo ACP Gilbert Gumira, yasabye ko ubu bufatanye bwakomeza bugakomera ndetse anifuza ko ibiganiro nk’ibi byajya binakorwa ku rwego rw’intara, atari gusa gutegereza ko bitegurwa na Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →