Kamonyi: Ingabo z’u Rwanda zakijije abaturage umuruho, zitanga Imashini zuhira imyaka

Abaturage bibumbiye mu makoperative ahinga cyane imboga n’imbuto mu gishanga cya Rwabashyashya n’icya Bishenyi, bahawe imashini eshanu zigezweho zibafasha kuhira imyaka bahinga, baruhuwe imiruho n’imvune baterwaga no kunama badaha amazi mu migende bifashishije ibikoresho bitandukanye.

Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wambere tariki ya 31 Nyakanga 2017 zahaye abahinzi imashini zizajya zibafasha mu kuhira imyaka yabo, zabibukije ko mu rwego rwo ku bungabunga umutekano w’Inda bagomba guhinga neza, bakeza bakihaza ndetse bagasagurira amasoko bityo bakanakirigita ifaranga rivuye mu buhinzi bakora.

Gen Emmanuel Ruvusha, umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’amajyepfo wari uhagarariye Ingabo muri iki gikorwa yabwiye abahinzi ko nkuko bakomeje gufatanya n’Ingabo mu bihe by’umutekano mucye bakagera aho ubu bafite umutekano usesuye babikesha gukorera hamwe, ko nta nakimwe nubundi cyabananira bakoreye hamwe.

Ingabo, abaturage n’abayobozi bafatanije kuvomerera imyaka.

Yagize ati” Turi kumwe nta nakimwe cyatunanira, kubera ko twafatanije tukagarura umutekano mu gihugu, urwo rugamba tukarurwana tukarurangiza, ubu noneho hari urundi rugamba tugomba gufatanya kugira ngo narwo turutsinde, urw’amasasu twararutsinze, ubu turashaka kugira ngo dutsinde urugamba rw’imibereho myiza yacu, urugamba dusigaranye, umutekano mucye dusigaranye ni umutekano mucye w’Inda, uwo mutekano mucye nawo tugomba kuwutsinda, mureke tugume dushyire hamwe.”

Abahinzi bari basanzwe bunama mu migende bavomerera imyaka mu buryo gakondo.

Gen Ruvusha, yasabye kandi aba bahinzi gushyira hamwe bagakora bakiteza imbere, bakima amatwi ababarangaza bashaka kubatwara mu bitabafitiye akamaro, yabasabye guhinga bakihaza mubiribwa bagasagurira n’amasoko bagakora ku ifaranga.

Mukamana Esiteri, umuhinzi mu gishanga cya Rwabashyashya yatangarije intyoza.com ko imashini bahawe n’Ingabo z’igihugu zije kubaruhura, zije kugabanya imvune bahuraga nazo ndetse no kugabanya igihe kinini bakoreshaga buhira imyaka, avuga kandi ko bari barazahajwe n’imigongo kubera kunama cyane mu migende badaha amazi.

Aha ni mu gishanga cya Bishenyi, imashini ziravomerera imyaka.

Mukaruzindana Dorothee, perezidante w’umuryango w’abakoresha amazi mu gishanga cya Bishenyi, “Twongere umusaruro Bishenyi” yatangarije intyoza.com ko bakoreshaga amabase n’ibindi bikoresho mu kuhirira imyaka yabo, gusa na none ngo bari basanganywe imashini ariko zibagora none ngo bishimiye igikorwa bakorewe n’ingabo z’Igihugu zibahaye imashini nziza zizajya zibafasha mu kuhira imyaka.

Tuyizere Thadee, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi w’agateganyo yabwiye intyoza.com ko iyi nkunga y’imashini zuhira zitanzwe n’Ingabo z’Igihugu zije kuruhura abahinzi, ko ubu abahinzi bizeye guhinga amezi yose bakeza haba mu gihe cy’imvura cyangwa se muzuba, bakihaza ndetse bakanagemurira amasoko.

Meya Tuyizere, avuga kandi ko ku rwego rw’akarere bafite inyungu ikomeye yo kuba abaturage babona akazi mu buryo buhoraho, bakaba bafite icyo bakora, ariko kandi bakihaza, bakanjiza amafaranga bagakemura ibibazo bitandukanye mu muryango.

Imashini zatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda kuri aba bahinzi ni eshanu, zije zisanga izindi eshanu zatanze mbere, zose zibaye icumi. Gen Ruvusha, yijeje abahinzi ko ni biba ngombwa bazabaha izindi mashini kuko ngo Ingabo zishaka ko umuhinzi ahinga neza kandi ibihe byose mu buryo bumworoheye, umuryango ukabaho neza, ugakemura ibibazo by’imirire ndetse ukanabona ibijya ku isoko ifaranga rikinjira mu muryango ibibazo bigakemuka. Igishanga cya Rwabashyashya gifite ubuso buhingwa bugera kuri Hegitali 85 mu gihe icya Bishenyi zigera kuri Hegitali 59 zihingwa.

Imashini zuhira imyaka zisuka amazi nk’imvura( Rain gun) imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 590 mu gihe izuhira hakoreshejwe uruhombo imwe igura ibihumbi 225 y’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →