Abana 85 bapfiriye mu bitaro bazize kubura umwuka, Amarira ni menshi ku babyeyi

Mu bitaro bya Gorakhpur byo mu gihugu cy’u Buhinde, Amarira ni yose ku babyeyi bamaze gupfusha abana 85 bapfiriye mu bitaro bazira kubura umwuka.

Mu Gihugu cy’u Buhinde, abana 25 bapfuye mu mpera z’icyumweru gishize cya tariki 13 Kanama 2017 bongereye umubare w’abana bamaze gupfa babuze umwuka, umubare w’abana 85 niwo wabaruwe nk’abana bamaze gupfa bazize kubura umwuka mu bitaro bya leta biherereye i Gorakhpur, mu mujyi wa Uttar Pradesh.

Urupfu rw’aba bana uko ari 85 nk’uko tubikesha ibinyamakuru byo mu buhinde, byanditse bivuga ko urupfu rw’abo ruturuka kw’iburya wa Oxygene.

Ibi binyamakuru bitangaza kandi ko iryo bura ry’umwuka ryaba riterwa n’uko amasosiyete yatangaga ibyuma bya bomboni bifasha mu gutanga uyu mwuka uhumekwa zahagaritse ibikorwa byayo kubera kutishyurwa umwenda yari aberewemo n’ibyo bitaro.

Umwenda ibi bitaro bibereyemo banyiri amasosiyete atanga ibi byuma bifasha mu gutanga uyu mwuka, ubarirwa mu Mamiliyoni menshi y’Amarupi (Amafaranga akoreshwa mu Buhinde). Ibyo bikaba byarahagaze kuva mu kwezi kwa 11 k’umwaka wa 2016. Abategetsi b’Ubuhinde basabye ko hakorwa iperereza ku mpamvu zaba zarateye iryo hagarikwa rya za Bomboni maze bigatera urupfu rw’abantu bangana gutyo.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →