Kamonyi: Gitifu wavugwaga kutava ku izima ryo gusezera mu kazi yanditse asezera, babaye 5 mu minsi ibiri

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukambura byavugwaga ko yanze kwandika ibarwa asezera ku mirimo yamaze kuva ku izima, yanditse kuri uyu wa 15 Werurwe 2018. Yiyongereye kuri 4 banditse basezera mu minsi ibiri gusa.

Mukamana Alice, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukambura byavugwaga ko yanze kwandika asezera nkuko yabisabwe mu gihe bagenzi be nabo ngo babisabwaga bakabikora, yavuye ku izima kuri uyu wa kane tariki 15 Werurwe 2018 arandika arasezera.

Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yamuhamagaraga ku murongo wa terefone ye ngendanwa amubaza niba koko yaba yashyize akava ku izima akandika asezera, yagize ati” Nabonye wanditse inkuru ngo hari uwabisabwe atarabikora, ndavuga ngo iyo ngira nomero zawe mba nakubwiye ngo warebye nabi, Njye nabikoze mbere ye, navuye ku izima.” Aha yasubizaga ahereye kuri mugenzi we Mpayimana Justin wayoboraga Akagari ka Ngoma ko mu Murenge wa Nyamiyaga batangiye amabarwa asezera mu masaha atandukanye y’uyu munsi mugitondo.

Tariki ya 13 Werurwe 2018 mu minsi ibiri gusa ishize nibwo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu bari banditse amabarwa basezera mu kazi ku mpamvu zivugwa ko ari izabo bwite. Uyu munsi mu masaha ya mugitondo abandi babiri aribo; Mpayimana na Mukamana twavuze hejuru nabo basezeye. Babaye batanu muri iyi minsi ibiri gusa.

Kugeza ubu muri iyi minsi 2 twavuze hamaze gusezera; Serutagomwa Gaspard wayoboraga Akagari ka Kabashumba ho mu Murenge wa Nyamiyaga, Kabera Shabani wari Gitifu wa Karengera ho mu Murenge wa Musambira, Habimana Innocent bakunda kwita Kamanini wari Gitifu wa Mpushi mu Murenge wa Musambira, Mukamana Alice wayoboraga Akagari ka Rukambura ho muri Musambira hamwe na Mpayimana Justin wayoboraga Akagari ka Ngoma ho mu Murenge wa Nyamiyaga.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bamaze gusezera uko ari batanu, bane muri bo bari bamaze imyaka ikabakaba 14 mu buyobozi bw’inzego zibanze mu gihe undi umwe yari amaze imyaka iri munsi y’icumi. Impamvu y’isezera ryabo ntivugwaho rumwe dore ko bamwe nubwo baba banditse bavuga ko basezera ku mpamvu zabo, ku rundi ruhande bavuga ko babisabwe, aho ndetse hari ababanza kwinangira, hakibazwa buryo ki zaba impamvu bwite umuntu akabanza kunangira, nyuma ukumva ngo yasezeye/yeguye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →