Kamonyi-Rukoma: Abaturage bizeye gukira indwara zitandukanye binyuze muri Army week

Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo aho zifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye bi bateza imbere birimo no kubavura indwara zinyuranye, kuri uyu wa mbere tariki 11 mu bitaro bya Remera-Rukoma hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kuvura abaturage indwara zitandukanye ku buntu. Abavurwa bavuga ko bishimiye kugerezwa ubu buvuzi aho ntacyo basabwa kwishyura.

Mu itangazo ubuyobozi bw’ibitaro bya Remera-Rukoma bwashyize ahagaragara tariki 10 Kamena 2018, bwasabye abatuye mu karere Kamonyi no mu nkengero zako kwitabira igikorwa cya Army week( icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Ingabo) kizatangirwamo ubuvuzi ku ndwara zitandukanye. Iki gikorwa cyatangiye tariki 10 Kamena kizageza tariki 16 kamena 2018.

Indwara zitandukanye ubuyobozi bw’ibitaro bya Remera-Rukoma buvuga ko zizavurirwa muri ibi bitaro ni; Indwara z’imvune n’Amagufa, Ibibyimba n’indwara zo munda, Indwara z’Amaso, Indwara z’Abadamu n’Ababyeyi, Indwara zifata mu matwi, mu mazuru no mu mihogo, Indwara z’Uruhu hamwe n’Indwara zo mu kanwa n’Amenyo.

Ubwo kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018 ku bitaro bya Remera-Rukoma hatangizwaga ku mugaragaro iki gikorwa, abaturage bahawe ubutumwa n’abayobozi batandukanye bu bakangurira ku kigira icyabo, kubwira abandi kukitabira cyane ko kuvurwa ari ubuntu waba ufite Mituweli cyangwa se utayifite. Ibyishimo byari byose ku baturage.

Abayobozi batandukanye baganira n’abaturage.

Umwe muri aba baturage witabiriye iki gikorwa witwa Kanyenzi Saveri mu byishimo byinshi nubwo yari arwaye yagize ati “ Twishimiye ubufasha duhabwa n’Ingabo zacu, zitwitayeho mu kudushakira ubuzima bwiza n’aho indwara zitumereye nabi baza kutuvura kandi ku buntu, baratwegera tukishima.”

Akomeza ati” Twumvise itangazo aho dusengera bavuga ko abaganga b’Ingabo z’Igihugu bagiye kuza hano muri Remera-Rukoma ku tuvura, Njyewe ubu bamaze kunsuzuma ndetse ikibazo cy’itako mfite banyujije mu cyuma njyanye ifoto ngo muganga arebe ikibazo. Turashima kandi dufite icyizere muri bo cyo gukira.”

Emelita Kampire, afite uburwayi bw’Amenyo avuga ko amaranye igihe kinini. Ubwo yahuraga n’umunyamakuru w’Intyoza.com yari amaze gusuzumwa ndetse afite ifoto y’uburwayi bwe ategereje kubonana bwa nyuma na muganga. Yagize ati “ Nari narahawe Taransiferi yo kuzaza kwivuza hano ku bitaro ariko urabona ko Ingabo zacu zo zije zigahita zimvura nta byo kumbwira ngo Taransiferi, nta faranga banyishyuje, na nababaraga akaboko nako bamvuye. Ingabo zacu iyo zaje kutuvura zitwitaho kurusha abandi baganga, aba ari amahirwe tubonye nk’abaturage kuko ahandi hari ubwo uza bakakubwira ngo genda uzagaruke igihe runaka kandi uribwa.”

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho y’Abaturage atangiza ku mugaragaro iki gikorwa yabwiye abaturage bakitabiriye ati “ Iyi gahunda ibafitiye akamaro kanini, mubwire bagenzi banyu bayitabire. Ingabo zacu ziba zatekereje ko mufite uburwayi cyangwa se bakaba barabahaye Taransiferi z’igihe kirekire bakavuga ngo reka tubasange aho muri tubafashe, ni umusanzu ukomeye cyane ku gihugu no kubaturage twese.”

Lt Col Nyirihirwe Emmanuel, Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Kamonyi ari kumwe n’abayobozi mu karere batangiza iki gikorwa, yabwiye abaturage ati “ Iyi ni gahunda y’Ingabo z’u Rwanda mu iterambere, ni igihe abayobozi bacu bahisemo cyo kugira ngo tujye dukangurira abaturage, dufatanye nabo mu bikorwa by’iterambere aho usanga dufatanya nabo kubakira abatishoboye.”

Yakomeje agira ati” Dufatanya mu bikorwa by’ubuhinzi aho dufatanya n’abaturage guhinga, tukabakangurira guhinga, mu bikorwa byo kubaka amashuri no mu bikorwa nk’ibi by’ubuvuzi. Ni amahirwe akomeye muba mubonye, mwegere aba bagenzi bacu b’abaganga bafite ubunararibonye, barabavura, bafite icyumweru kimwe hano, ayo mahirwe ni mutayakoresha mushobora kuzayicuza cyangwa se ugategereza undi mwaka.”

Umuyobozi w’Ingabo muri Kamonyi ari kumwe n’abandi bayobozi mu gutangiza igikorwa. Aha yaganirizaga abaturage.

Muganga Ndayishimiye Prosper, akorera mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda I Butare, ari mu itsinda ry’abaganga baje kwita kuri aba baturage. Yabwiye intyoza.com ati “ Twaje mu gikorwa cyo kuvura abaturage tubasanze aho batuye hafi yaho, twegera ibitaro bibegereye bakadusanga aho, ni igikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Ingabo ku, Ikigo cya cy’igihugu kita ku buzima-RBC hamwe na Minisiteri y’Ubuzima.”

Akomeza agira ati “ Baduhamagara nk’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye baza gufasha kuvura abaturage babasanze hafi. Dufite kumara icyumweru kimwe hano, dufite gahunda yo kuvura abarwayi benshi, benshi bashoboka. Nta mubare dufite ariko nta muntu twifuza ko yaza akagenda atavuwe. Tuzitanga ku bazaza bose tubavure, nta mafaranga dukeneye ko umuturage azana hano, na Mituweli baramufotorera.”

Muri iki gikorwa giteganijwe kumara icyumweru kimwe, abagize itsinda ry’abaganga riri mu gikorwa cyo kuvurira abaturage mu bitaro bya Remera-Rukoma barasaba buri muturage wese kuza atikanga ngo ari bwishyuzwe kuko ngo Minisiteri y’Ingabo iba yatanze imiti n’ibisabwa byose ngo abaturage babashe guhabwa ubufasha.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Remera-Rukoma.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →