Rwamagana: Abarenga 500 basoje amahugurwa abinjiza muri DASSO

Abasore n’inkumi 515 kuri uyu wa 25 Kanama 2018 bashoje amahugurwa abinjiza  m’Urwego rushinzwe kunganira uturere mu  kwicungira umutekano (DASSO), n’amahugurwa bari bamazemo igihe cy’amezi atatu mu ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS) riherereye mu murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana.

Ni umuhango w’itabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CGP Emmanuel K Gasana ndetse n’abayobozi b’uturere bagera kuri 17.

Mu masomo bize mu ishuri rya Polisi rya Gishari mu gihe cy’amezi atatu bamaze bahatorezwa, harimo ayo gukunda igihugu, inshingano n’amahame aranga DASSO,  kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gukoresha intwaro, kwiyereka  ndetse no guhosha imyigaragambyo.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabimburiwe n’imyiyereko aho aba banyeshuri bagaragaje ubumenyi bafite mu gukoresha intwaro ndetse no kuba bashobora kwirwanaho badakoresheje intwaro binyuze mu mikino njyarugamaba (Martial arts) batorejwe muri iri shuri.

Mu ijambo rye Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye aba banyeshuri umurava n’ubwitange bagaragaje, abasaba gushyira mu bikorwa  inyigisho bahawe.

Yagize ati:’’ Aho mugiye gukorera muzahasanga bagenzi banyu bamenyereye akazi, mu kwiye gufatanya nabo murushaho kwegera abaturage mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano.’’

Minisitiri Kaboneka akomeza asaba aba bashoje amasomo uyu munsi gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, n’inda ziterwa abana.

Aha yavuze ati:’’ Kugirango ibi byose bigerweho mugomba gukorana n’izindi nzego zishinzwe umutekano ndetse n’abaturage mu guhana hana amakuru, ibi nibikorwa neza ntagushidikanya ko ibyaha bizagabanyuka.’’

Yashoje abasaba kurushaho kurangwa n’indangagaciro, no gukorera hamwe kuko aribyo bizabafasha kugera kunshingano zabo.

Commissioner of Police  (CP) Vianney Nshimiyimana, umuyobozi w’Ishuri rya Gishari yasabye aba bashoje amasomo kuzarangwa n’ubunyamwuga, birinda kwanduza isura y’ Urwego bakorera (DASSO).

Yagize ati:’’ Inyigisho mwahawe zizabafasha gukora kinyamwuga, ibi bizabahesha agaciro  imbere y’abaturage mu korera ndetse binagaragaze isura nziza kuri DASSO.’’

Ntaganzwa Fred umwe mu bashoje amahugurwa ukomoka mu karere ka Kirehe yashimiye Polisi y’u Rwanda inyigisho zigezweho bahawe, ahamagarira bagenzi be kuzishyira mu bikorwa mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Urwego rushinzwe kunganira uturere mu kwicungira umutekano (DASSO) rwashyizweho  kuwa 10 Gicuransi 2013. Urwego rwa DASSO  rufite ububasha bwo gufata umuntu wese uri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, rukamushyikiriza Polisi, kandi rukajya rumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahashobora kuba hari icyahungabanya umutekano w’abaturage.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →