Rulindo: Abasaga 110 bagize CPCs basabwe kongera imbaraga mu kwicungira umutekano

Abagize komite zo kwicungira umutekano(CPCs) barenga 110 bo mu murenge wa Kinihira, Akarere ka Rulindo bahuguriwe kwicungira umutekano binyuze mu gukora amarondo ndetse no gutangira amakuru ku gihe. Ni amahugurwa bahawe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’abayobozi ku nzego z’ibanze.

Muri aya mahugurwa Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe  n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere(DCLO), Assistant Inspector of Police(AIP) Sam Ngororano, arikumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira, Rubayita Eric.

AIP Ngororano yasabaye abagize komite zo kwicungira umutekano kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.

Yagize ati”Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bihungabanya umutekano, uwabikoresheje arangwa no guhungabanya umutekano mu buryo butandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, ubujura n’ibindi bitandukanye.”

Yakomeje abakangurira kuba ijisho ry’abaturage bakamenya uko umutekano wifashe mu midugudu n’ibibazo bafite kandi bihutire guhana hana amakuru.

AIP Ngororano yabasabye gukaza amarondo bagakumira abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge doreko bakunze kwitwikira ijoro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira  Rubayita Eric, yabibukije   ko umutekano utareba Polisi y’u Rwanda gusa, ahubwo ko buri muturage wese akwiye kuwugiramo uruhare, kandi akihutira gutanga amakuru y’icyo abonye cyawuhungabanya.

Yagize ati”Umutekano ntabwo twawuharira inzego z’umutekano gusa,ahubwo buri muturarwanda akwiye kumva ko bimureba,agaharanira kurwanya ikintu cyose cyateza umutekano muke,akihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano cyangwa  abandi bayobozi bamwegereye”.

Umwe mubagize komite z’abaturage mu  kwicungira umutekano(CPCs) wari witabiriye ibi biganiro, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera amahugurwa idahwema kubaha, avuga ko abafasha gukosora aho bitagendaga neza kandi abayobozi bakabagira inama mu bintu bitandukanye.Basezeranyije ko bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →