Mushikiwabo azatunganya imibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa, azagarura agaciro k’igifaransa- Depite Habineza

Kubwa Hon Depite Frank Habineza, Mushikiwabo Louise ni umugore ushoboye ndetse aha icyizere cya 80% mu gutsinda amatora ya OIF ateganijwe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ukwakira 2018. Ni umuyobozi mwiza uzatuma umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ugarura agaciro, ururimi rw’igifaransa rukongera kugira agaciro mu Rwanda nkuko biri mu itegeko nshinga.

Mu kiganiro Hon Depite Frank Habineza yagiranye n’intyoza.com, atangaza ko intsinzi ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bw’Umuryango w’ibihugu bihuriye ku kuvuga ururimi rw’Igifaransa, izazana impinduka mu guha agaciro umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda no kugarurira agaciro ururimi rw’Igifaransa. Intsinzi arayiha icyizere cya 80%.

Depite Habineza yagize ati” Ni ibintu twishimiye nk’ishyaka kubera ko Madamu Mushikiwabo ni umunyarwandakazi ufite ubushobozi. Ururimi rw’igifaransa ararusobanukiwe cyane, Dipolomasi arayisobanukiwe. Uriya mwanya awubonye tubona y’uko yateza imbere Francophonie, ariko n’igihugu cyacu cyakungukamo cyane.”

Akomeza ati” u Rwanda ruzunguka mu gutunganya imibanire y’u Bufaransa n’u Rwanda kuko harimo agatotsi katararangira neza, abaperezida bombi bazabona umwanya wo kuganira kurusha uko byari bimeze bityo Dipolomasi izamera neza.”

Kubijyanye no kugarura agaciro k’ururimi rw’igifaransa, Depite Habineza agira ati “ Uziko ishyaka ryacu twareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rw’ikirenga kubera kutubahiriza ururimi rw’Igifaransa nk’uko rwemewe mu itegeko nshinga, nubwo ikirego cyacu bagiteye utwatsi ubu turumva ko gutorwa kwa Mushikiwabo bizafasha guteza imbere ururimi rw’Igifaransa kuko biri mu nshingano ze kandi nti yabikora ahandi asize iwabo.”

Gutorwa kwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF, bivuze ko azarekura umwanya wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yari amazemo imyaka ikabakaba icumi. Kuri Depite Habineza, asanga nta cyuho iyi minisiteri izagira ngo kuko yizeye ubushishozi bwa Perezida Paul Kagame mu gushaka umuntu ushoboye uzamusimbura.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →