Nyabihu: Hamenwe Litiro 1500 z’inzego z’inkorano zitemewe

Kuri uyu wa mbere tariki 3 Ukuboza 2018, Polisi mu karere ka Nyabihu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bakoze ibikorwa byo gufata abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano hafatwa Litiro 1500 zizwi ku izina rya “muriture” aho zahise zimenerwa mu ruhame.

Ibi bikorwa byakorewe mu murenge wa Rugera  aho mu rugo rw’uwitwa Nsanzimana Protais w’imyaka 36 y’amavuko ruherereye mu kagari ka Nyarutembe hafatiwe Litiro 1500 zinzoga y’inkorano izwi nka muriture akora akoresheje ibintu bitandukanye birimo umutobe w’ibitoki, amazi, isukari, amatafari ahiye, pakimaya n’imisemburo yifashishwa bakora amandazi  ndetse n’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.

Umuyobozi w’umurenge wa Rugera, Bizimana Placide yabwiye abaturage ko inzoga z’inkorano zitemewe ari intandaro y’ubukene n’imibereho mibi kubagize umuryango.

Yagize ati “Izi nzoga usibye kuba zikurura ibihano  kubazikora n’abazicuruza, abazinywa nabo zigira ingaruka ku buzima bwabo kuko ziba zitujuje ubuziranenge.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yashimiye abaturage uruhare bagize kugira ngo izi nzoga zibashe gufatwa.

Yagize ati “Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’izi nzoga kuko nazo zifatwa nk’ibiyobyabwenge kandi bigira ingaruka mbi k’umutekano w’abaturage n’ubuzima bwabo. Turabasaba ko ubu bufatanye bwakomeza kugira ngo habeho gukumira ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge”

CIP Gasasira yongeye kwibutsa abaturage ko izi nzoga zigira uruhare runini mu guhungabanya umutekano ari nayo mpamvu zigomba gukumirwa na buri wese.

Yagize ati “Zigira uruhare mu gukurura urugomo; ubujura, ihohotera, ndetse n’amakimbirane mu miryango. Tukaba dushishikariza ababyeyi bari aha kumva ububi bw’izi nzoga kuko nazo zibarirwa mu biyobyabwenge bakazirinda abana babo.”

Inzoga z’inkorano zafatanwe Nsanzimana Protais  zahise zimenerwa mu ruhame nawe ashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo acibwe amande nkuko amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuziranenge (RSB) abiteganya.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →