Mu bufatanye bw’abaturage na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko mu Murenge wa Nyarubaka, kuri uyu wa 1 Mutarama 2019 hafashwe abagabo babiri bakekwaho kwenga inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko.
Abafatiwe muri ibi bikorwa byo kwenga inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko ni Habumugisha Aimable w’imyaka 42 y’amavuko wafatanywe Litiro 90 hamwe na Ngarambe Vincent w’imyaka 49 y’amavuko wafatanywe Litiro 20.
Aba bagabo bose bafatiwe mu Mudugudu wa Kubufatanye, Akagari ka Rwigerero ho mu Murenge wa Nyarubaka mu masaha ya saa mbiri z’uyu munsi wa mbere utangira umwaka mushya wa 2019.
Uretse aba bagabo babiri bafatanywe izi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, muri uyu Mudugudu wa Kubufatanye mu nzu idatuwemo, hasanzwe Litiro 420 za Muriture bikekwa ko ari iz’uwitwa Wakwetu Samuel w’imyaka 29 y’amavuko utabashije gufatwa.
Uyu Wakwetu, ku makuru atangwa n’abaturage ni uko ngo asanzwe yenga izi nzoga zitemewe ndetse akaba amaze gufatirwa mu bikorwa byo kwenga izi nzoga inshuro ebyiri.
Ubwo Polisi, abaturage ndetse n’inzego z’ibanze barangizaga igikorwa cyo gufata izi nzoga z’inkorano zitemewe ndetse no kuzimena mu ruhame, abaturage baganirijwe na Polisi ku bubi bwazo, ndetse n’ingaruka zigira ku wazikoresheje. Babwiwe ko zangiza ubuzima bw’uzikoresha, zikenesha kuko abazifatiwemo bacibwa amande, ko ziteza urugomo ku bazinyoye, bityo ko bagomba kuzirinda no gutanga amakuru kuwo ariwe wese bazikekaho.
Yaba Habumugisha ndetse na Ngarambe bafatiwe muri ibi bikorwa, bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB rukorera mu Murenge wa Musambira kugira ngo rukore icyo amategeko ateganya.
intyoza.com