Kamonyi/Kwibuka 25: Ibyo utamenye ku bikorwa by’ingengabitekerezo byakorewe abarokotse Jenoside

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Kamonyi babwiwe mu buryo no mu bihe bitandukanye amagambo akakaye afatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amagambo n’ibikorwa bifatwa nk’ingengabitekerezo ya jenoside byakorewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu karere ka kamonyi byakozwe ku munsi ubanziriza icyumweru cy’icyunamo, umunsi nyirizina cyatangiriweho n’iyakurikiye.

Murenge wa Kayumbu, Akagari ka Muyange tariki 6 Mata 2019 ahagana saa yine z’ijoro mu kabari k’uwitwa Niyigaba Faustin n’umugore we Uwayisenga Sylvine warokotse jenoside hagaragaye amagambo yafashwe nk’ingengabitekerezo yabwiwe Sylvine.

Ubwo muri aka kabari haberaga urugomo bamwe mu bari bakarimo bagaterana amacupa bagakomeretsanya, Uwayisenga Sylvine ubwo yakoropaga amaraso yabwiwe n’uwitwa Buracyeye ngo“ Wikoropa ayo maraso ntanuka kurusha ayanyu”. Uwitwa Usabimana Ernest we yafashe ibuye abwira Sylvine ngo“ Itariki ya 7 z’ukwa kane nze ngutangirireho nkurangize amateka yandikwe”?.

Mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, Umudugudu wa Rugarama umugabo n’umuhungu we bakubise umukecuru warokotse baramuvuna, binamuviramo ikibazo cy’ihungabana.

Mu Murenge wa Gacurabwenge, tariki 8 Mata 2019 ahagana saa sita z’ijoro n’iminota 3 uwitwa Dushimuwiteka bamusanze mukabari acuranga indirimbo zitajyanye n’icyunamo, akaba yanakinishaga ibiryabarezi hamwe n’abo bari kumwe.

Benshi muri aba baturage bakekwaho kuvuga no gukoresha imvugo zifatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amakuru atarabashije gutangirwa igihe baratorotse ku buryo  ubuyobozi bukibashakisha.

Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka kamonyi bwatangarije intyoza.com ko ibi bikorwa bubifata nk’ibisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ko kandi bisubiza inyuma umurongo wo kuba umwe abanyarwanda bahisemo mu kubaka Politiki ya Ndumunyarwanda n’icyerekezo gihamye cyo kubaka igihugu gifite ejo heza.

Inkuru zavuzwe mbere y’iyi: http://www.intyoza.com/kamonyi-umucuruzi-wabwiye-uwarokotse-jenoside-ngo-ninyange-zirapfa-yarabuze/

Soma indi nkuru hano: http://www.intyoza.com/kamonyi-iyo-utaza-kuba-umututsikazi-uba-ukubitwa-buri-munsi-amagambo-yabwiwe-uwarokotse-jenoside/

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →