Dr Diane Gashumba yazize ikinyoma, Dr Isaac Munyakazi ahemuzwa na Ruswa y’ibihumbi 500

Atangiza umwiherero wa 17 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020, Perezida Kagame yavuze ku mpamvu z’Abaminisitiri batatu baherutse kwegura barimo Dr Diane Gashumba wazize ikinyoma ku bikoresho byo gupima Corona Virus, hakaba Me Edove Uwizeyimana wazize guhohotera umukobwa wari mukazi, hamwe na Dr Isaac munyakazi wazize Ruswa y’Ibihumbi magana atanu.

Perezida Kagame, avuga ku iyegura no kwirukanwa kuri aba baminisitiri uko ari batatu, yeruriye abari mu mwiherero ko hari abamenya amakosa ya bagenzi babo bagahitamo guceceka aho kugaragaza ibibazo ngo bishakirwe ibisubizo.

Avuga kuri buri mu Minisitiri n’amakosa yakoze yatumye yegura cyangwa yirukanwa, yanabibukije ko ibyo atari imico myiza. Kuri  Me Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko yazize guhohotera umukobwa w’umusekirite yasanze mu kazi. Ko kandi kuri Me Evode ibi bitari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri ku makossa nk’aya. Gusa yabwiye abayobozi bamwe ko bahisemo kwicecekera.

Ageze kuri Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko yirukanwe kubera Ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atanu by’u Rwanda( 500,000Frws).

Yakomoje ku kuba iyi Ruswa, yarahawe Dr Isaac Munyakazi kugira ngo afate ikigo cy’ishuri kitari mu myanya myiza agishyire aho cyifuzaga, ko kandi ibimenyetso bihari by’uko ibi byabaye, ko ndetse yafatiwe mucyuho.

Kuri Dr Diane Gashumba, uyu we ngo yazize ikinyoma yabeshye. Ubwo imyiteguro yo kujya mu mwiherero yari irimbanije, Perezida Kagame yifuje ko abazajya muri uyu mwiherero bazapimwa ( nawe arimo), hanyuma Dr Diane Gashumba wari ukiri mu mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima aza kugira umwe abwira kobafite ibikoresho byo kuba bapima cyangwa gusuzuma bigera ku 3,500 ariko ko bakuyeho ibikoresho 400 by’abari kujya mu mwiherero byaba bigabanijwe cyane.

Avuga ko abantu bo mu nzego z’umutekano bakomeje gukurikirana iki kibazo hanyuma umwe aza koherezayo umuntu bamubwira ko ibikoresho bafite ari ibyapima abantu 95 gusa. Nyuma umukuru w’Igihugu yivuganiye na Dr Diane Gashumba amubaza niba koko ibikoresho bafite ari ibyasuzuma abantu 95 aba ariko abyemeza, ariko ngo atangira inkuru ndende zo kwisobanura, avuga ko byumviswe nabi.

Uretse iki kinyoma cyo kuri Corona Virus, kuri Dr Diane Gashumba ngo hari n’ibindi bibazo agaragaramo by’amavuriro, binareba Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira hamwe na Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba.

Perezida Kagame, yihanangirije abayobozi mu nzego zitandukanye, abasaba ko badakwiye kurya akatari akabo. Ko bakwiye kubaha ibya Rubanda bakareka kubyangiza. Ati ” Ibintu mwangiza ni iby’Abanyarwanda, ni iby’u Rwanda ntabwo ari ibyanyu”. Yabasabye kuba intwari, unaniwe akabivuga.

Perezida kagame, yibukije aba bayobozi ko ntawe azabaza ibikorwa bye bwite yakoze mu buryo abayeho mu rugo rwe cyangwa se imibanire n’abandi. Gusa ngo ku bijyanye n’Igihugu, ibijyanye n’inyungu rusange z’Abanyagihugu, aha ho yabijeje ko bazabipfa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →