Kamonyi/Runda: Abaturage babangamiwe n’abagizi ba nabi bihisha aho amatara yazimye

Bamwe mu batuye Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi kimwe n’abahagenda mu masaha y’ijoro bavuga ko ibice bimwe biriho amatara ariko amwe akaba ataka n’ijoro bibakururira amabandi. Bashyira mu majwi agace k’umuhanda wa kaburimbo kuva mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi ugana ahazwi nko kungwa ( ugana Kamuhanda), n’inyuma y’ishuri rya ISETAR n’ahandi.

Abaturage, bavuga ko amabandi n’abandi bagizi ba nabi bikinga mu mwijima aho amatara yashyizwe ariko akaba ataka, bakambura abaturage utwabo, hakaba n’abo bakomeretsa kubwo kugundagurana birwanaho.

Ahashyirwa mu majwi cyane ni Agace k’umuhanda w’Amabuye uzenguruka Umurenge wa Runda hari na Sitasiyo ya Polisi, inyuma y’ishuri rya ISETAR. Aha ngo hakunze kuba amabandi yambura abantu agahita ahunga anyuze mutuyira tunyura mu baturage.

Abaturage bavuga ko imiterere yaho, ndetse no kuba abahaturiye ari abantu bishoboye, ngo hakagombye kuba hacanirwa. Uretse aya matara nayo make cyane ahasanzwe basaba ko akorwa, bavuga ko na buri rugo ruhari rwagakwiye kugira itara ryo hanze.

Ahandi hashyirwa mu majwi cyane ni igice kiri hagati y’isantere y’Ubucuruzi ya Ruyenzi na Kamuhanda cyane cyane mu ikorosi ryo haruguru yo kungwa aho uba witegeye isantere. Aha hari ahantu harimo ahari ibihuru ku buryo mu mwijima byorohera abajura n’abandi kuhikinga bagamije kugira nabi.

Abaturage basaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwafatanya n’abafite aya matara yo ku muhanda mu nshingano zabo kuyakora, bityo bakaba bakemuye ikibazo cy’abikinga mu mwijima bagamije kugira nabi.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye ikinyamakuru intyoza.com ko iki kibazo bakizi, ariko ko harimo no gukabya kw’abaturage. Ati“ Menya harimo no gukabya, harimo cases (ibibazo) zimwe zigenda ziboneka ariko nk’uwakome…,kuko izo Case ntazo tubona na Polisi”.

Akomeza ati“ Kuba amatara ataka byo nibyo ni n’ikibazo kandi agomba kwaka, icyo twakiganiriyeho na REG ku bufatanye n’ishami ryabo rikorera muri Kamonyi, barimo barashaka ayo matara kugira ngo dufatanije ayo matara asimbuzwe”.

Meya Kayitesi, ahamya ko iki kibazo cy’amatara ataka mu cyumweru gitaha araba yasimbujwe kuko ngo umuyobozi (Manager) wa REG yamwijeje ko amatara asimbura ataka bayabonye. Gusa na none ku kibazo cy’umutekano, avuga ko kitareberwa gusa  mu matara, ko ahubwo harimo no gukaza amarondo, hakabamo gushishikariza abantu kugira uruhare mu mutekano wabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →