Abasore babiri bagaragaye ku mashusho yafashwe na CCTV Camera bakurikirana umukobwa ucuriza Me2u, bakamuniga, bakamukubita ndetse bakamucuza utwo yari afite, umwe yarashwe arapfa nkuko byemejwe na Polisi, mu gihe undi yafashwe akerekwa itangazamakuru kuri uyu wa 27 Gashyantare 2020.
Abantu banshi mu babonye uburyo aba basore bahohoteye uyu mugore/kobwa witwa Tuyisenge Jeannette, ababasha gukoresha imbuga nkoranyambaga, abenshi basabaga Polisi y’u Rwanda gukoresha imbaraga n’ubushobozi ifite igata muri yombi aba basore.
None kuwa 27 Gashyantare, nyuma y’iminsi ine bibaye( kuko byabaye kuwa 23 Gashyantare 2020 ahagana saa 17h20), nibwo Polisi yasubije ibyifuzi bya benshi mu bifuzaga ko hakorwa ibishoboka byose aba bantu bagafatwa.
Nkuko benshi bari bahaye icyifuzo Polisi cyo gushaka aba bagizi ba nabi, nyuma y’uko Polisi itangaje ibinyujije kuri Twitter ko yafashe umwe undi ikamurasa agapfa, hari imbaga y’abantu banyuze ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi barayishimira kubwo gusubiza ibyifuzo bya benshi.
Dore itangazo rya Polisi uko rivuga:
Munyaneza Theogene / intyoza.com