Kamonyi: Hari ahantu warara ukarota nabi bukagucyeraho- Meya Kayitesi

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice mu nama y’inteko y’abaturage yo kuwa 03 Werurwe 2020 aherutsemo mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Kivumu, Umudugudu wa Nyagisozi, yababwiye ko badakwiye kuba barara nabi, kuko bitabafasha gutekereza neza. 

Meya Kayitesi, ibi yabibwiye abaturage nyuma y’aho kuri uriya munsi abasuye akagera n’aho barara, agasanga hamwe muho yasuye barara ahantu hatabahesheje agaciro, ahantu avuga ko hatatuma baryama neza ngo barote ibyiza, ahanini kubera umwanda.

Ati“ Nabasuye nubwo ahenshi nasanze badahari, ariko abo nahasanze ninjiye, ninjira no mu buriri. Njyewe ndi umushyitsi mwiza niyo ninjiye ndeba niba waraye neza, niba se ahantu urara hagufasha kurota Imana cyangwa se kurota Gihenomu”.

Akomeza ati“ Hari ahantu urara, hakaba hagufasha kurota neza, ugasinzira neza ukagira ibitekerezo bizima biguteza imbere. Hari n’ahandi urara ukaba warota nabi bukarinda bugucyeraho”.

Meya Kayitesi, yasabye aba baturage kumenya kugirira isuku aho baba, aho barara kuko iyo ufite isuku utekereza neza. Yabasabye kandi kuba abaturage Igihugu gikeneye, abaturage bazi kwishakamo ibisubizo bigamije kubateza imbere no guteza imbere Igihugu.

Abaturage b’Umudugudu wa Ngayasozi nibo ahanini babwirwaga, ndetse banibutswa kurangwa n’isuku yaba ku bwiherero bwabo dore ko hari aho byagaragaye ko nta suku na mba. Basabwe kandi kugira iyi suku ku myambaro ndetse n’aho batuye. Mu nama byagaragaye ko hari bamwe mu baturage bafite umwanda wo kutihanganirwa, ndetse bamwe bashyirwa imbere y’abaturage babazwa icyo Babura mu kugira isuku ku mubiri n’aho batuye kandi ngo bamwe muri bo batarara icupa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →