• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
19/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
19/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
19/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Kamonyi: Hari ahantu warara ukarota nabi bukagucyeraho- Meya Kayitesi

Umwanditsi
March 7, 2020

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice mu nama y’inteko y’abaturage yo kuwa 03 Werurwe 2020 aherutsemo mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Kivumu, Umudugudu wa Nyagisozi, yababwiye ko badakwiye kuba barara nabi, kuko bitabafasha gutekereza neza. 

Meya Kayitesi, ibi yabibwiye abaturage nyuma y’aho kuri uriya munsi abasuye akagera n’aho barara, agasanga hamwe muho yasuye barara ahantu hatabahesheje agaciro, ahantu avuga ko hatatuma baryama neza ngo barote ibyiza, ahanini kubera umwanda.

Ati“ Nabasuye nubwo ahenshi nasanze badahari, ariko abo nahasanze ninjiye, ninjira no mu buriri. Njyewe ndi umushyitsi mwiza niyo ninjiye ndeba niba waraye neza, niba se ahantu urara hagufasha kurota Imana cyangwa se kurota Gihenomu”.

Akomeza ati“ Hari ahantu urara, hakaba hagufasha kurota neza, ugasinzira neza ukagira ibitekerezo bizima biguteza imbere. Hari n’ahandi urara ukaba warota nabi bukarinda bugucyeraho”.

Meya Kayitesi, yasabye aba baturage kumenya kugirira isuku aho baba, aho barara kuko iyo ufite isuku utekereza neza. Yabasabye kandi kuba abaturage Igihugu gikeneye, abaturage bazi kwishakamo ibisubizo bigamije kubateza imbere no guteza imbere Igihugu.

Abaturage b’Umudugudu wa Ngayasozi nibo ahanini babwirwaga, ndetse banibutswa kurangwa n’isuku yaba ku bwiherero bwabo dore ko hari aho byagaragaye ko nta suku na mba. Basabwe kandi kugira iyi suku ku myambaro ndetse n’aho batuye. Mu nama byagaragaye ko hari bamwe mu baturage bafite umwanda wo kutihanganirwa, ndetse bamwe bashyirwa imbere y’abaturage babazwa icyo Babura mu kugira isuku ku mubiri n’aho batuye kandi ngo bamwe muri bo batarara icupa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga