Umujyi wa Kamembe ubuzima burasa n’ubwahagaze, gahunda ni “Guma mu rugo-lockdown”

Nyuma y’uko Akarere ka Rusizi gashyizwe mu kato, ingendo zakomorewe ahandi ho zigahagarikwa, kuri uyu wa 04 Kamena 2020 imwe mu mirenge y’aka karere harimo n’umujyi nyiriziza yashyizwe muri gahunda ya “ Guma mu rugo-Lockdown”. Abaturage basabwe kutava mu ngo zabo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kirimo kwiyongera cyane muri aka gace.

Ibikorwa byose by’ubucuruzi muri uyu mujyi byahagaritswe uretse gusa inzu zicuruza imiti (Pharmacy) ndetse n’abacuruza ibiribwa. Iki ni icyemezo kije nyuma y’aho mu minsi ibiri yikurikiranya habonetse abarwayi 18 ba Covid-19, barimo 13 baraye batangajwe ku munsi w’ejo naho batanu bari babonetse ku munsi ubanziriza ejo.

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri mikoro za RBA, yavuze ko buri muntu wese akwiye kumva uburemere bw’iki kibazo, ko amabwiriza yashyizweho atari ay’umurimo, atari ayo kubarushya ahubwo ko ibintu bikomeye kandi ibikorwa bikaba ari ukurinda ubuzima bwa buri wese.

Yagize kandi ati“ Mu minsi ibiri ukabona abantu basaga 20 mugace kamwe kangana amara, biba bikwereka ko ikibazo gikomeye cyane. Turabizi Abanyarusizi bakunda gucuruza no kwirwanaho no gushaka amafaranga cyane, ariko ayo mafaranga nibabe bashyize ku ruhande barinde ubuzima bwabo bagume mu rugo, bubahirize amabwiriza”.

Uretse inzego z’ubuyobozi zitandukanye ziri muri kariya karere, Minisitiri shyaka yavuze ko hari n’inzego zavuye ku rwego rw’Igihugu zamatse mu gutera ingabo mu bitugu abahasanzwe kugira ngo basubize ibibazo byari biri mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza hagamijwe kurinda Abanyarwanda.

Imirenge yashyizwe muri gahunda ya “ Guma mu rugo-Lockdown”, ni Umurenge wa Kamembe, Nyakarenzo, Mururu, n’igice cya Gihundwe. Iyi gahunda byatangajwe ko izamara nibura ibyumweru bibiri. Abakozi ba Leta n’abikorera basabwe gukorera akazi mu rugo uretse abo bigaragara ko Serivise batanga zikenewe cyane.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →