Hamenyekanye umunsi w’Irahira rya Evariste Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi

Gen. Evariste Ndayishimiye watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu mu Burundi, akemezwa n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga rw’iki gihugu, byatangajwe ko kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena 2020 aribwo ararahirira kuyobora u Burundi ku mugaragaro.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi ntiyahakanye cyangwa se ngo yemeze aya makuru y’irahira rya Evariste Ndayishimiye, gusa yeretse BBC dukesha iyi nkuru abayatangaje ariko yongeraho ati:”ufite amakuru“.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 12 Kamena 2020, urukiko rurengera Itegeko Nshinga mu Burundi (Cg rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga) rwategetse ko igihe cy’inzibacyuho muri iki gihugu kidakenewe nyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Urukiko, rwategetse ko uwatowe arahira “vuba bishoboka”. Bucyeye bwaho kuwa gatandatu, Evariste Ndayishimiye yavuze amagambo ko Pierre Nkurunziza agiye gusimbura “yamuteguye bihagije, yamweretse ibyo yari akeneye kumenya byose“.

BBC yabonye ubutumwa yabwiwe ko ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD batumira abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango w’irahira bambaye imyenda iranga iri shyaka. Umwe mu banyamakuru mu Burundi yabwiye BBC ko bamenyeshejwe ko bakwitegura uwo munsi uzabera ku murwa mukuru wa Politiki mu ntara ya Gitega.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →