Guverineri Kayitesi Alice yatumwe kuri Perezida Kagame Paul
Kayitesi Alice wari Meya wa kamonyi akagirirwa icyizere cyo guhabwa kuyobora Intara y’Amajyepfo, yatumwe n’Abesamihigo kubwira Perezida Kagame Paul ko kurambagiza umugeni ukwiye iyi ntara akamukura mu Besamihigo ba kamonyi atibeshye. Byari kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020 mu muhango w’ihererekanya bubasha n’uwamusimbuye, Tuyizere Thaddee.
Tuyizere Thaddee, usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, niwe wasimbuye by’agateganyo Madame Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w’intara y’Amajyepfo.
Tuyizere, ashima icyizere Perezida Kagame yagiriye Abanyakamonyi akabarambagizamo ukwiye kuyobora Intara y’Amajyepfo. Avuga ko nk’Abesamihigo batazatatira igihango bafitanye nawe.
Mu butumwa yasabye ko Guverineri Kayitesi yageza kuri Perezida Kagame, yagize ati“ Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’abamufasha batekereje neza, ndetse bakarambagiza umugeni w’Intara mu Besamihigo ba Kamonyi. Buriya iyo umuryango ujya gutorwamo umugeni, ni uko n’uwo muryango uba ufitiwe icyizere”.
Akomeza ati“ Twagira ngo rero tubatume, mutubwirire Perezida wa Repubulika ko, icyizere babona mu Besamihigo ba Kamonyi tutazigera tugitatira”. Yakomeje ashimira Guverineri kayitesi kuba mu gihugu no mu Besamihigo ariwe watoranijwe agashingwa kuyobora Intara y’Amajyepfo, amwizeza ubufatanye mu nshingano yahawe.
Bahizi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka kamonyi wavuze mu izina ry’abakozi b’Akarere, yifurije ishya n’ihirwe Guverineri Kayitesi mu mirimo mishya yashinzwe, amwizeza ko nkuko yababereye umuyobozi mwiza mu myaka bamaranye abayobora, bazaharanira kunoza neza ibyo bashinzwe kandi ko intambwe ateye bamubonamo uzarushaho kubafasha mu iterambere ry’Akarere nk’Abesamihigo.
Madame Kayitesi Alice, nyuma yo gukora ihererekanya bubasha mu karere ka kamonyi, umuhango watangiye mu masaha y’I saa yine zo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020, yawusoje ahita akomereza ku Ntara aho yashyikirijwe inkoni y’Ubutware bw’iyi Ntara. Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase.
Munyaneza Theogene / intyoza.com