Umukongomani wakekwagaho gucuruza abakobwa baherutse gushyira amashusho y’ubwambure bwabo hanze yarashwe

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, kuri uyu wa 01 Kanama 2020 rwatangaje ko uwitwa David Shukuru Mbuyi w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yarashwe na Polisi y’u Rwanda ashaka gutoroka.

RIB, itangaza ko uyu Shukuru yari afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Nyarugunga, akaba yakekwagaho ibyaha birimo iby’ubusambanyi n’icy’icuruzwa ry’abantu.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB mu itangazo rwanyujije kuri Twitter yarwo, rwavuze ko uyu Shukuru yari akirimo gukorwaho iperereza ku byaha akehwaho, akaba kandi ngo yari mu itsinda rigurisha abakobwa bato b’Abanyarwanda mu bikorwa by’ubusambanyi haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Shukuru, yari aherutse gutabwa muri yombi hamwe n’abakobwa bane b’abanyarwandakazi bakwirakwije amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ubwambure bwabo. Aba bakobwa baherutse kwerekwa itangazamakuru.

Itangazo rya RIB ku iraswa rya David Mbuyi Shukuru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →