Impunzi 6 zikomoka muri Sudan ziciwe muri Uganda

Impunzi esheshatu zikomoka mu gihugu cya Sudani y’Epfo zaraye zishwe, izindi enye zirakomereka mu nkambi y’impunzi iri mu karere ka Madi Okollo. Ubu bwicanyi bwaturutse ku munyagihugu bivugwa ko izi mpunzi zakubise aragiye inka hafi y’aho iyi nkambi iri.

Mu itangazo ryasohowe n’igipolisi cyo mu ntara ya West Nile, umuvugizi wacyo, Josephine Angucia, avuga ko abantu 13 ari bo bamaze guhagarikwa ku mpamvu z’iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Amakuru yasohotse nyuma, avuga ko umunyagihugu wakubiswe n’izi mpunzi yaje gupfa, ibintu byateye abanyagihugu uburakari maze batera iyi nkambi. Igipolisi n’igisirikare baracyashakisha abandi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.

Uganda nicyo gihugu cya mbere muri Afrika gicumbikiye impunzi nyinshi, aho izigera kuri Miliyoni 1.4 ziri muri iki gihugu, abenshi bakaba bava muri Sudani y’Amajyepfo ihana urubibe n’iki gihugu.

Kuva mu myaka mike ishize, nkuko BBC ibitangaza, icyuka kibi cyangwa se ukutumvikana byagiye bigaragara hagati y’impuzi n’abanyagihugu baba mu turere twazakiriye bapfa umutungo kamere, nk’ubutaka, inkwi n’amazi.

Icyegeranyo cy’ishyirahamwe International Refugee Rights Initiative cyo mu mwaka ushize kigaragaza ko ibintu bishobora kuba bibi mu gihe uyu mwuka wo kutumvikana cyangwa wo gushyamirana ku mpunzi n’abanyagihugu mu bice barimo bitabonerwa igisubizo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →